Muri Guinea General Mamadi Doumbouya niwe watsinze amatora ku majwi 86%

Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea ni we watsinze amatora ku majwi 86% nk’uko byagaragajwe n’ibiro bishinzwe amatora bivuga ko ari ibyavuye mu majwi amaze kubarurwa by’agateganyo

Iyi iraba intangiriro y’ubutegetsi bwa gisirikare bunyuze mu matora nyuma y’uko mu 2021 Doumbouya afashe ubutegetsi kuri ‘coup d’état’ ahiritse Perezida Alpha Condé wari muri uwo mwanya kuva mu 2010.

Umukuru w’ibiro bishinzwe amatora muri Guinea watangaje ibyayavuyemo mu ijoro ryacyeye, yavuze ko abaturage b’iki gihugu biyandikishije gutora bitabiriye ku kigero cya 80%.

Mu 2021 ubwo yari amaze gufata ubutegetsi, Doumbouya yasezeranyije Abanya-Guinée ko azaha abasivile ubutegetsi ku neza kandi ko nta musirikare uziyamamaza mu matora.

Icyo gihe yagize ati, Ntabwo njye, cyangwa undi wo mu ngabo, nzaba umukandida ku kintu icyo ari cyo cyose. nk’abasirikare, duha agaciro cyane ijambo ryacu”.

Imyaka ine nyuma yaho, Itegeko nshinga rishya ry’iki gihugu ryashyizweho muri Nzeri(9) ryemereye abasirikare kwiyamamaza, bituma General Doumbouya  wafashe ubutegetsi ari Colonel yiyamamaza.

Mu gihe Alpha Condé hamwe na Cellou Dalein Diallo ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari hanze mu buhungiro, byari byitezwe cyane ko Doumbouya atsinda nta guhatana.

Iyi ntsinzi yatangajwe imuhaye manda y’imyaka irindwi yo gutegeka iki gihugu kiri mu bikungahaye cyane ku butare bwa ‘beauxite’