Icyo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ku magororero yo mu Rwanda atemerera abagororwa ko batera  akabariro nabo bashakanye

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NHRC) yatangaje ko impamvu amagororero yo mu Rwanda atemera ko abagororwa batera akabariro n’abo bashakanye nyamara hari ibihugu bibyemera biterwa n’uko ibikorwaremezo (ibyumba) byo ku magororero yo mu Rwanda ari bike mu gihe umubare w’abagororwa ari munini.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 8 Ukuboza 2025, ubwo NHRC yaganiraga n’abagororwa mu Igororero rya Nyamasheke ririmo abagera kuri 721 biganjemo abahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha.Mu biganiro byatanzwe n’abarimo Mfitumukiza Schadrack ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iyicarubozo, Karangirwa Adrienne, ukuriye ishami ryita ku burenganzira bwa muntu, komiseri Kawera M.Slyvie na Visi Perezida wa NHRC, Tuyizere Thadée, abagororwa bibukijwe ko bafite uburenganzirwa bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu bitekerezo, guhabwa ifunguro rikwiye, kuvuzwa, gusurwa, gusenga, kubona amakuru, kwandikirana n’imiryango n’inshuti n’ibindi.

Abagororwa ariko ngo bafite n’inshingano zirimo gukurikiza amabwiriza n’amategeko bahabwa, kubana na bagenzi babo amahoro, gutangira amakuru ku gihe, kudahishira ubutinganyi, kudatoroka, gufashanya hagati yabo, gusaba imbabazi, kubabarira n’izindi.

Gakwerere Alex umaze imyaka 19 afungiye icyaha cya Jenoside, witegura gutahe, avuga ko umugore we, yamusuye amusaba imbabazi z’uko muri iyo myaka yamuciye inyuma akabyarana n’undi mugabo.Uyu mugabo w’imyaka 53 avuga yababariye umugore we, gusa ngo iyo abagororwa baza kuba bemerewe gutera akabariro n’abo bashakanye byashoboraga kurinda umugore icyaha cyo kumuca inyuma.

Ati “Naramubwiye nti ndakubabariye. Icyaha nakoze n’icyo wakoze, icyo nakoze nicyo kiremereye kandi nanjye nahawe imbabazi. Abana yabyaye turavugana nta kibazo dufitanye”.Visi Perezida wa NHRC, Tuyizere Thadée yavuze ko hari abagororwa bajya babagezaho icyifuzo cy’uko bakwemererwa gutera akabariro n’abo bashakanye cyane ko bikorerwa bamwe mu banyamahanga bafungiye mu Rwanda.

Ati “Buriya buri gihugu kigena amategeko bijyanye n’ubushobozi bwacyo, bijyanye n’icyerekezo gifite. Ibidakorwa uyu munsi ejo bishobora kuba bikorwa. Uyu munsi tuvuze ngo bikorwe, nta bikorwaremezo bihagije bishobora kuba byatuma ibyo bishoboka”.Tuyizere avuga ko kuba mu Rwanda abagororwa batemererwa gutera akabariro n’abo bashakanye ahandi bikorwa, biterwa n’uko buri gihugu gifite uko cyubahiriza ubwo burenganzira.

Ati “Navuga ngo hari ibyakozwe byinshi, hari ibyo uyu munsi bemerewe batari bemerewe mu myaka 10 ishize, ariko hari n’ibyo bifuza bitewe n’uko Isi yabaye umudugudu. Icyo cyifuzo kirahari, hari abakivuze ariko igisubizo cyacyo kiri mu maboko y’ubuyobozi”.Komiseri Gahongayire Aurelie avuga ko mu gihe Leta y’u Rwanda itarabona ubushobozi bwo kubaka ibyumba bihagije agira Abanyarwanda y’uko bagabanya gukora ibyaha kugira ngo umubare w’abafungwa ube muto.Ati “Mbabwira ko igihe umubare w’abagororwa wagabanyuka ukaba muto cyane nk’uko tujya tubibona mu bihugu bimwe na bimwe tujya tujyamo, ubwo burenganzira bwo gutera akabariro babwemererwa kuko ibyumba byaba bibahagije”.

IVOMO: IGIHE