Bishop Gafaranga yaturitse ararira avuga ubuzima bwe yari abayemo muri gereza.

 

Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga yagaragaje ko ibizazane yahuye nabyo mu myaka yashize ari byo byamushoboje guhangana n’ubuzima butoroshye bwamaze amezi atanu n’iminsi itatu yaciyemo ubwo yari afunzwe.Ku wa 7 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwemeje ko rwataye muri yombi Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ku wa 10 Ukwakira 2025 , Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we, gukubita no gukomeretsa.Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, Urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV , Bishop Gafaranga yatangaje ko mu gihe yari afunzwe atari bwo yahuye n’ibihe bimubabariza umutima kurusha ibyo yari yarahuye nabyo mu myaka yari yaratumbutse, yikije ku kamaro kabyo mu kumutegurira kubaho muri ibi bihe.Ati ”Abantu ntibazigere batekereza ko muri aya mezi atanu ari yo nahuye n’ibintu bikomeye kurusha ibyo nari narahuye nabyo mbere, ahubwo Habiyaremye Zacharie ibyo yahuye nabyo kera ni byo byamubereye inzira n’imbaraga zo kubasha gutondagira bino yabayemo.”

Gafaranga yanemeje ko ubwo yageraga mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere yasanze ategerejwe na benshi mu bari bafungiweyo bijyanye n’uko amakuru ajyanye n’urubanza rwe yatambutswaga ku mashene ya televiziyo kandi nabo bemererwa kuyireba, anashinga agati cyane ku buryo yahisemo gukoresha izina Habiyaremye Zackarie akiyambura Bishop Gafaranga ku bw’umutekano we.Ati ”Gereza burya nta nubwo ari mbi cyangwa kuba wajyanyweyo si bibi cyane, ahubwo twebwe tuba turiyo wavuga ko ari twe babi kuko tuba dufite imico itandukanye kandi turi ahantu bisa nk’aho twigenzura mu gihe dufunze, ni ukuvuga ngo ni ibyago akenshi imfugwa zigira bituruka hagati yazo kuruta ku bacungagereza. Rero nahisemo gukoresha izina ‘Habiyaremye’ kugira ngo ndinde umutekano wange.”

Yavuze ko yinjiye bose bamutegereje ariko bagira ibyango byo kumuyoberwa kuko bumvaga ari umuntu ubyibushye w’inda, babona haje akantu kananutse icyo gihe ngo yari yaranasutse imisatsi, akajya kumva akumva barabazanya ngo “Bishop ni uwuhe?”

Bishop Gafaranga kandi yavuze ko gufungwa atari byo byamubabazaga ahubwo yababazwaga n’ubuzima umugore we abayemo kandi nta kintu afite yabikoraho.Ati “Niba nari mfungiye mu mazi, umugore wanjye we yari afunguye mu mashanyarazi arimo amazi. Noneho ikibabaje ninjye wamuterese mubwira ko nzamurinda umubabaro. Buriya narabirebaga arimo asitara bamufotora, hari akandi kambabaje arimo asimbuka mu modoka bamutwaye nka Osama Bin Laden.”

Uyu mukozi w’Imana wanabaye umushumba w’inka mu byaro bya Bushenge mu Karere ka Nyamasheke akaza kugera mu mujyi wa Kigali agakora akazi gatandukanye karimo n’ubuzunguzayi ndetse n’imirimo yo mu rugo, yahamije ko yafunzwe mu buryo busa n’imikino bwatumye yongera gutinya no kubaha ubukana bw’itegeko aho riva rikagera.Ati “Ngewe nafunzwe mu buryo nakita nk’imikino, ntabwo nabyiyumvishaga, gusa ikintu bita itegeko kirakomeye cyane kurenza uko tugitekereza, nk’ubu ngewe narinze ngera mu bushinjacyaha nta muntu unyuganira mu mategeko (Avoka) mfite kuko nabonaga urubanza rwange rworoshye gusa uko igihe cyagendaga cyicuma narushagaho kumenya ubukana bwaryo.”
Ku wa 11 Gashyantare 2023 nibwo umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Annette Murava na Bishop Gafaranga bakoze ubukwe.