Nyanza: Abaturage batunguwe no gusanga umuturanyi wabo yarapfiriye mu nzu ,nyuma yo kubibwirwa  n’ umunuko

Mu Karere ka Nyanza , mu Murenge wa Rwabicuma,mu Kagari ka Mushirarungu mu Mudugudu wa Kirwa ,haravugwa inkuru y’ umugabo wasanzwe yapfiriye mu nzu ,abaturage bagatungurwa ,Aho  babimenye biturutse ku munuko

Amakuru avuga ko uyu  mugabo yitwaga  Hatungimana Faustin ukomoka mu karere ka Nyamagabe wapfuye ntibyamenyekana.

Nyakwigendera yibanaga wenyine mu nzu,  n’igipangu yabagamo, yararaga mu nzu zo mu rugo (annex) acumbitse.

Umwe mu baturage bahageze mbere yabwiye ikinyamakuru umuseke dukesha aya makuru ko batunguwe no kumva, inkuru mbi kuko bumvise ahantu hanuka niko kumeyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bica urugi barebyemo imbere babona ari umurambo wangiritse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yavuze ko  ko bari kumwe na RIB bakimara kumenya ayo makuru, bihutiye kujyayo.Umurambo wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma. Yagize ati Iperereza ryatangiye.”