Emir wa Qatar akiva mu Rwanda yahise ahitira kwa Tshisekedi,umva icyo baganiriye

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Than, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda.Ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yari yageze mu Rwanda, aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro.Ati: “Ndashimira umuvandimwe wanjye akanaba inshuti yanjye, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko rwe mu Rwanda ndetse n’ibiganiro bitanga umusaruro twagiranye. U Rwanda rurashima cyane ubufatanye bukomeye dufitanye na Leta ya Qatar ndetse n’ubucuti bwihariye bukomeje kuyobora ubufatanye bwacu.”

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko yiteguye gukomeza intambwe yaterewe mu ruzinduko rwa Emir wa Qatar no guteza imbere ibikorwa by’ingenzi bihuriweho ku bw’inyungu z’u Rwanda na Qatar.Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Than ubwo yageraga i Kinshasa nyuma yo kuva i Kigali, yakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Nd’jili na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.

Ni bwo bwa mbere uyu muyobozi asuye RDC mu mateka yayo.Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, yatangaje ko uruzinduko rwa Emir wa Qatar rugamije “gushimangira umubano n’ubukungu hagati ya RDC na Qatar, ibihugu bibiri by’inshuti.”