CAF imaze gusubiza Al Hilal na AI Merreik zari zasabye gukina Shampiyona y’ u Rwanda igisubizo gitunguranye

 

Inama ya Komite Nyobozi ya CAF (CAF ExCom) yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje icyifuzo cy’amakipe yo muri Sudani Al Hilal Omdurman na Al Merreikh, cy’uko yakina Rwanda Premier League mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Ni inkuru ikomeje kuvugisha benshi muri ruhago nyafurika, cyane ko ibi bikubitiyeho ibihe bitoroshye igihugu cya Sudani kirimo, byatumye aya makipe abura aho akinira ku rwego rwemewe.CAF yatangaje ko yafashe iki cyemezo hashingiwe ku nyungu rusange z’uyu mikino, kurinda uburenganzira bw’amakipe no kubafasha gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru aho kugwa mu rungabangabo.

Niba nta kizahinduka, kuba Al Hilal na Al Merreikh zigiye kwinjira muri Shampiyona y’u Rwanda bivuze ko umwaka utaha uzaba umwe mu y’akazi gakomeye kurusha indi yose:

Amakipe y’u Rwanda azahura n’andi arimo amateka makomeye ku rwego rwa Afurika.

Umubare w’abafana n’itangazamakuru mpuzamahanga ushobora kwiyongera cyane.Ibi bishobora kuzamura isura ya shampiyona y’u Rwanda no kureba ku rwego rwa CAF.Aya makipe yombi ni amwe mu akomeye cyane muri Afurika, afite amateka manini no kuba yaritabiriye CAF Champions League inshuro zitabarika.