Mu Karere ka Huye humvikanye inkuru ibabaje y’ umugabo bikekwa ko yiyambuye ubuzima ,ubwo yasangwaga mu giti yashizemo umwuka ,inzego z’ umutekano N’ Ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yitwaga
Kamugisha Gilbert w’imyaka 25 bikekwa ko ashobora kuba yiyahuye, aho Polisi na RIB bagiyeyo basanga umurambo we umanitse mu mugozi uri mu giti.
Iyi nkuru iteye agahinda yumvikanye mu mudugudu wa Rwanyanza, mu kagari ka Mpare mu murenge wa Tumba.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye itangazamakuru ko nyakwigendera yari afite umugore n’umwana umwe, kandi amakuru y’ibanze agaragaza ko nta makimbirane yari afitanye n’umuryango we.Yagize ati “RIB yatangiye iperereza.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma.Polisi yihanganishije umuryango we, kandi iwizeza ko uzahabwa ubutabera niba koko hari umuntu wagize uruhare mu rupfu rwe.
