Ingabo za Congo,n’ umutwe wa M23 barwanye bikomeye mu midugudu ya Masisi

Imirwano ikomeye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingoyasakiranyije inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu midugudu itandukanye ya Teritwari ya Masisi iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.Ni imirwano yabereye mu midugudu irimo Nyabashwa, Kasheke na Bituna.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 baturutse mu gace ka Kazinga, mu gitondo cya kare bagabye ibitero ku birindiro bya FARDC na Wazalendo biri muri iriya midugudu itatu, ndetse amakuru ahaturuka avuga ko humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye.Impande zombi zikomeje imirwano, mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize AFC/M23 na Leta ya RDC byari byasinyanye amahame shingiro aganisha impande zombi guhagarika intambara zimaze imyaka ibarirwa muri ine zirwana.