Uganda yashyikirije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare bayo, nyuma y’amezi abarirwa mu icumi bahunze inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 barwanaga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025 .
RDC yakiriye aba basirikare ku mupaka wa Kasindi-Lubiriha wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru uyihuza na Uganda.
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo bariya basirikare bari bambutse umupaka bahungira muri Uganda, ubwo bari mu mirwano na M23 yaje gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ikigarurira Umujyi wa Goma no mu bice biwukikije.
Umuhango wo kubasubiza RDC witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka haba ku ruhande rwa Congo na Uganda, cyo kimwe n’abasirikare bakuru barimo Guverineri wa Gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Evariste Somo, Gen Mugisa Joseph ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bizwi nka opérations Sokola 1 Grand Nord na Maj. Gen Stephen Mugerwa wa UPDF usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Operation Shujaa bimaze igihe bihuza Uganda na RDC.
Gen. Somo yashimiye Uganda ku kuba yaritaye kuri bariya basirikare.Usibye abasirikare ba RDC bari barahungiye muri Uganda ubwo Goma yafatwaga, iki gihugu kinafite mu Rwanda abasirikare babarirwa mu 131 bamaze amezi 10 baba mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu, nyuma yo kubona basumbirijwe na M23 bagahitamo gukiza amagara yabo.
