Mbarushimana Théoneste w’imyaka 30, wigisha mu wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza muri GS Nyarubuye A, mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’umunyeshyuri witwa Niyokwizerwa Solange w’imyaka 17, wiga mu wa 2 w’ayisumbuye kuri iryo shuri amushinja kumusambanya akanamutera inda.
Umwarimu ukorana n’uwo Mbarushimana yavuze ko uwo mukobwa yafashe icyemezo cyo kujya kurega mwarimu we kuri Sitasiyo ya RIB ya Twumba nyuma y’ibiganiro by’ukwezi kwahariwe umuryango bimaze iminsi biba.Ati: “Ni ibiganiro byibandaga ku burenganzira bw’umwana, aho bashishikarizaga abanyeshuri ko igihe bahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane irishingiye ku gitsina, batagomba kuriceceka. Bagana inzego zibishinzwe zikabarenganura.Uwabahohoteye agakurikiranwa, kuko guhabwa utuntu ugaceceka uwaguhohoteye ari wowe ubwawe wahohotewe uba wihemukira.”
Yakomeje asobanura ko uwo munyeshuri uvuga ko afite inda iri hagati y’amezi 5 n’amezi 6 yagerageje kuyihisha akanahisha uwayimuteye, ariko nyuma y’ibyo biganiro yahise ajya kuri RIB, sitasiyo ya Twumba arega uyu mwarimu wari umaze amezi 5 gusa ashatse umugore w’umwarimukazi. Polisi yahise iza isanga uyu mwarimu mu ishuri yigisha ku wa 12 Ugushyingo, iramutwara.
Umwe mubo mu muryango w’uyu mwana yavuze ko uyu mwarimu ashobora kuba yaramushukishije utuntu ahereye ku mibereho ye yo mu rugo.
Ati: “Dukeka ko yaba yaramuhereye ku bibazo bye kuko se w’uyu mwana afite abagore 2, urugo rwabo ruhoramo amakimbirane, umwana kubona iby’ibanze birimo amafaranga y’ishuri n’ibindi akenera bikamugora.”Yunzemo ati: “Ntituzi ibyo yamushukishije ngo amutere iyo nda, kuko hari n’igihe yajyaga yinyabya agasanga mwarimu iwe aho atuye umugore we adahari, akaba yaranajyagayo na mbere y’ishyingirwa,tukabyibaza bikatuyobera, ariko ubwo ikibazo cyageze mu nzego zibishinzwe byose bizamenyekana.”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, avuga ko iyi nkuru yabatunguye kandi inababaje.Ati: “Ni inkuru yatubabaje cyane iranadutungura kuko uyu mwarimu yashyingiwe byemewe n’amategeko muri Kamena uyu mwaka. Amaze amezi 5 gusa ashyingiwe. Umwana akimutangira ikirego yahise atabwa muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba.’’
Yemeza ko ibi biganiro bijyanye n’ukwezi k’umuryango byabaye ingirakamaro cyane muri aka karere kuko ari byo uyu mwana yakuyemo icyemezo cyo guharanira uburenganzira bwe akareka guceceka umwarimu wamuhohoteye akamutera inda, byanakemuye amakimbirane mu miryango.
Avuga ko umwarimu usambanya umwana w’umuyeshuri yakarebereye ari ukubura ubumuntu n’indangagaciro nzima ziranga umurezi nyawe.Yakomeje ati’’ Nk’ubuyobozi bw’akarere turashimira cyane uyu mwana, nyuma yo kumva ibiganiro,agasobanukirwa uburenganzira bwe, yanze kwihererana iki kibazo no guceceka inyangabirama nk’iyo yihishe mu burezi, akigira kuri RIB kuvuga ihohoterwa yakorewe.”
Yavuze ko,ubuyobozi bw’akarere bukomeza gukurikirana imibereho y’uyu mwana, ntibimuteshe ishuri, agasaba ababyeyi ye kutamuhutaza ngo ni uko atwite kuko bigikurikiranwa.
Yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza, kinahanwa byihanukiriye.Yasabye abarezi kurera neza batangiza abo barera, asaba ishuri yigaho n’abayeyi be kumuba hafi, akangurira abangavu kugira ubutwari nk’ubw’uyu mugenzi wabo, bakirinda guceceka ababashuka bashaka kubangiriza ejo hazaza habo.
