Ingabo z’ihuriro rya AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryigaruriye utundi duce tubiri duherereye muri teritware ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.Utu duce AFC/M23 yatwigaruriye nyuma y’imirwano ikomeye bahuriyemo n’ingabo za RDC, FARDC n’ihuriro ry’izindi ngabo bakorana, yabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko iyi mirwano yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025.Uduce AFC/M23 yigaruriye ni Nyabili ari nayo yafashwe mbere hanyuma bakurikizaho agace ka Masereka.
Ingabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zimaze kuneshwa zahise zihungira mu bindi bice biherereye mu ntera ngufi y’utu duce twafashwe.Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku ruhande rwa leta, Gen Maj Evariste Somo Kakule, yamaganye iki gikorwa avuga ko ari ukurenga ku mahame y’amasezerano impande zombi zashyizeho umukono.
