Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ugiye gutangira kurasa drone z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zimaze igihe zirasa ibirindiro byayo no mu duce dutuwe n’abaturage.Kuva mu mezi make ashize AFC/M23 yakunze gushinja ingabo za Leta kuyirasaho zikoresheje drone zo mu bwoko bwa CH-4 Kinshasa yaguze mu Bushinwa.
Ibitero by’izi ndege zitagira abapilote amakuru avuga ko zituruka i Bujumbura mu Burundi, byakajije umurego mu byumweru bike bishize mu bice bitandukanye bya Teritwari za Walungu, Masisi, Rutshuru na Walikale.
Perezida wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukwakira yabwiye abanyamakuru ko uriya mutwe ufite ubushobozi bwo guhanura ziriya ndege, ndetse ko ugiye gutangira kubikora.Yagize ati: “Dufite ubushobozi bwo kurasa izo drone. Twagiye tubikora mu bihe byashize, kandi ni byo tugiye gutangira gukora guhera uyu munsi mu gihe tugabweho ibitero.”
Bisimwa kandi yateguje ko guhera uyu munsi M23 igiye gutangira gusubiza ku bushotoranyi bw’ihuriro ry’ingabo za Leta, ati: “guhera uyu munsi tugiye kujya dusubiza ingumi ku ngumi ubushotoranyi bwa Kinshasa. Kugira ngo twimike amahoro mu turere dufite mu maboko yacu n’uturi mu maboko ya Kinshasa, kugira ngo dushyire amahoro mu duce tugenzura ndetse n’utugenzurwa na Kinshasa.”M23 yagaragaje ko nko muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo abarwanyi ba Wazalendo bari gusambanya abagore ku ngufu bakabikora bifata amashusho basakaza ku karubanda, ishimangira ko idashobora gukomeza kubyihanganira.
