Nari natanze ikirego kuri RIB ,AG Promoter ,atuma nyihagarika_ byasaba imyaka 20 kugira ngo mbabarire Regis ,Micky

 

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, ukunzwe n’ abenshi Micky yavuze ko adashobora kubabarira Captain Regis na we ukina filime kuko yamubabaje bikomeye.Aba bombi bazwi muri Sinema Nyarwanda, bakaba barahoze bakundana ariko baza gutandukana.Mu mpera za 2024 nibwo inkuru y’itandukana ryabo yasakaye.

Hagiye habaho guterana amagambo hagati yabo bigera no mu itangazamakuru aho Regis yanavuze ko uyu mukobwa ari we wafungishije nyina kubera gucuruza urumogi.Mu minsi ishize Captain Regis (ni ko akina yitwa) yumvikanye asaba uyu mukobwa imbabazi.

Micky usigaye ari mu rukundo AG Promoter yabwiye ISIMBI dekesha iyi nkuru ko adashobora kumubabarira ngo ni yo yabikora ntibyaba mbere y’imyaka 20.Ati “Njyewe ku giti cyanjye Captain [Regis] niba urimo kundeba warampemukiye kuri rwa rwego ntakwicara ngo mbigusobanurire n’umunwa wawe ubyumve.””Wavuze ibintu bitari byo urabeshya, warampemukiye pe rero imbabazi zanjye cyokora bizatwara nk’imyaka 20 ngo numve nabohoka nkubabarire.”

Yakomeje avuga ko ibintu yavuze kuri nyina byamubabaje cyane kuko bitari byo.
Ati “Yansebereje mama kandi ni we muntu nkunda, ntabwo nakubabarira.”

Yavuze ko kimwe mu bintu byamubabaje ari uko yagiye gusura mama we na we agasanga izo nkuru zamugezeho.Ati “uraje uranyandagaje ahi nyuze ngo dore wa mwana wafungishije nyina, nta bitarangira ariko ntabwo bikuyeho ko uba warabivuze abantu bakabisigarana mu mitwe yabo.””Uzi kuva hano ukajya gusura mama we kuri gereza ugasanga iyo nkuru arayizi? Abacunga gereza baramubajije ngo umwana wawe ni we wagufungishije?”

Yunzemo ati “mu gitondo umuntu arabyutse kuko abona byarangiye, ngo Micky ndamusaba imbabazi, muba muhaze iki mwana? Ntabwo namubabariye nta nubwo nzamubabarira.”
Micky yavuze ko ikintu gishoboka ari uko yaza akamuha amazina ya mama we akajya kuri gereza akaba ari we azisaba kuko niwe yakoreye amakosa, namubabarira ngo azumve ko na we yamubabariye.Micky yavuze ko yicaye akabwira umukunzi we AG Promoter ko ashaka gutanga ikirego arega Regis ariko akamubuza, yaje kumuca mu rihumye ajya gutanga ikirego AG Promoter abimenya yaramaze gutanga ikirego muri RIB, gusa yamwumvishije ko agomba kugikuramo undi aragihagarika.