Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Burundi yarwaniye ku rubyiniro n’ itsinda rye abantu bamunyuzamo ijisho

Kirikou Akili agiye ku rubyiniro ibyuma bikamutenguha, we n’abari bamuherekeje bagize umujinya baterana amagambo n’ababasabaga gutuza bitera imvururu bivamo imirwano itagize uwo ikomeretsa.Ibyo kandi si ubwa mbere Kirkou Akil aserereye mu bitaramo bya Kigali dore ko ubwo Yago yakoraga igitaramo yamaze iminota myinshi atongana kurusha iyo yaririmbye. Icyo gihe byari byatewe n’uko Double Jay yagiye ku rubyiniro ariko akajya atera indirimbo ntihite icurangwa.

Nyuma yo kubona ko biteje ikibazo, Phil Peter yasobanuye ko Double Jay yagiye ku rubyiniro atatanze indirimbo aza kuririmba hanyuma bikajya bimusaba kujya kuyishaka kuri Internet akaba ari na byo bimuviramo gutinda kuyicuranga.Ati:“Aba bahanzi baje badafite indirimbo bari bukore, byasabaga ko nzikura kuri Internet icyakora bitewe n’umuvuduko w’iyari ihari yari hasi cyane ntabwo byakunze”.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru DJ Phil Peter yavuze ko Double Jay hari indirimbo yifuzaga kwinjiriraho ku rubyiniro icyakora ntibyakunda kuko itari ihari kandi kuyikura kuri Internet bigoranye.Ati:“Nabasabye ko bakwinjirira ku zo mfite kuko nta bundi buryo bwari buhari, umusore wabafashaga ku rubyiniro ararakara araza arantuka bikomeye numva nanjye ubwanjye ntaye umutwe”.Nyuma yo kumutuka bikomeye, DJ Phil Peter yongeye kubona wa musore asubiye ku rubyiniro aherekeje Kirikou ahitamo kuva ku rubyiniro kugira ngo ataza kuva aho ahakorera andi makosa.

Kuri iki cyumweru mu gitaramo Let’s Celebrate, Kirkou yagiye ku rubyiniro aririmba indirimbo aha Nihe akurikizaho Yarampaye hanyuma ibyuma bitangira bicikagurika gusa abafana be bagakomeza kuririmba indirimbo nk’ibisanzwe.Kirikou yagerageje kuririmba n’umunwa we hamwe n’abafana gusa n’ubundi ibyuma ntibyabasha guhita bitungana n’uko ahitamo kuva ku rubyiniro.

Mbere yo kumanuka ku rubyiniro, yabanje kujya gutonganya cyane abarimo bakurikirana ibibazo ibyo byuma byagize.Nyuma y’uko avuye ku rubyiniro, abandi basore bakomoka mu Burundi bari kumwe nawe basohotse bitonganya bavuga ko bashaka umuntu wishe ibyuma bakamukubita ku buryo atazongera kubakiniraho n’undi munsi.Umwe mu bari inyuma ya Kirikou yageze ati:”Uwanyereka uwo … nkamukubita ku buryo atazongera kutubuza kurya show n’undi munsi.” Undi yungamo ati “Tujye kubakubita.”

Kirkou n’aba bari bamukurikiye baje gukomeza kugira umujinya w’umuranduranzuzi nyuma y’uko Davis D we agiye ku rubyiniro ibyuma bikavuga kandi neza cya nta kibazo na gito kibayeyo uretse ubwo yasozaga ibyuma bigahagarara agahita avuga ko iminota yarangiye.Ibi byatumye iryo tsinda ry’abo bantu bumva ko kuba ibyuma byapfuye byakozwe ku bushake hanyuma batangira guteza akavuyo aho abandi bahanzi bari bari, ndetse bamwe bahava biruka ngo batagirirwa nabi n’abo basore.Akavuyo kaje gukomeza kagera hanze ariko kubera ko hari polisi ihagaze ku muhanda, bahise bacisha macye abantu barataha n’abari batangiye guhurura bahita bakomeza basohoka nk’abavuye mu gitaramo.