Abantu benshi barimo kwibaza niba ari imigenzo yiwe , umukinnyi wa Mavubi ibyo yakoze bikomeje guteza sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga

 

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi hakomeje guciciiana amashusho ya Myugariro wa Birmingham Legion muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kavita Phanuel yananiwe kuva mu kibuga kubera agahinda nyuma yo gutsindwa na Benin 1-0.Uyu myugariro w’Amavubi yakinnye iminota 90 yose muri uyu mukino ubanziriza usoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Uyu mukino wari urufunguzo ku Rwanda rwifuzaga kujya mu Gikombe cy’Isi aho rwasabwaga gutsinda imikino yarwo yari isigaje ya Benin na Afurika y’Epfo.Nubwo u Rwanda rwakinnye neza ntabwo byaje kuruhira kuko amahirwe amwe Benin yabonye yahise ibona igitego cyanasoje uyu mukino.

Myugariro Kavita Phanuel ntabwo yabashije kwakira iyi ntsinzwi, ubwo abandi bari basubiye mu rwambariro umukino urangiye we yagumye mu kibuga.

Mu rwego rwo kwimara agahinda akaba yafashe umwanya akora isuku kuri bench (intebe z’abasimbura) ya Benin n’u Rwanda.Yakusanyije amacupa yose banywereyemo amazi ubwo umukino wabaga.

Kavita wabonaga yacitse intege cyane atumva ko batsinzwe cyane ko ari wo mukino wa mbere yari akiniye kuri Stade Amahoro, ayo macupa yayashyize ahagenewe kujugunya imyanda.Gutsindwa uyu mukino byashyize iherezo ku nzozi z’u Rwanda zo kujya mu Gikombe cy’Isi kuko mu gihe habura umukino umwe ni urwa kane n’amanota 11, Benin ifite amanota 17, Afurika y’Epfo 15, Nigeria 14, Lesotho 9, Zimbabwe 5.