Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi barimo kugaruka ku mashusho y’ umupolisi n’ umuturage bagaragaye bagundagurana gusa Polisi y’ u Rwanda yabisobanuye.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana iby’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi wo mu muhanda agundagurana n’umuturage wanze kubahiriza amategeko.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko uwo muturage yabujijwe kwambuka muri zebra crossing mu gihe imodoka zatambukaga, ariko yanga guhagarara bityo hakifashishwa imbaraga “mu rwego rwo kumurinda gukora igikorwa cyari guteza impanuka.”
ACP Rutikanga yongeyeho ko ibikekwa ari uko uwo muturage yari yasinze, kandi ko ikibazo kirimo gukurikiranwa kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiye, Polisi yashimiye abaturage bagerageje gufasha umupolisi mu gukumira icyo gikorwa gishobora guteza impanuka.