Inkuru yakababaro abantu 36 bapfiriye mu rusengero bagiye kuramya Imana abandi 200 barakomereka

Inkuru yakababaro ikomeje kubabaza  abantu benshi bagiye batandukanye bo hirya no hino ku Isi  ni uko abantu 36 bagwiriwe n’ urusengero ubwo barimo kuruvugurura abandi 200 barakomereka ku buryo bukomeye cyane nk’ uko amakuru abivuga.

Ni urusengero rwa Arerti Mariam, ruherereye mu karere ka Minjar Shenkora, mu gihugu cya Etiyopiya.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, ahagana saa moya z’umugoroba, ubwo imbaga y’abantu yari iteraniye kuri uru rusengero mu kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wa Mutagatifu Mariya.

Polisi yo muri ako gace, binyuze ku muyobozi wayo, Ahmed Gebeyehu, yatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera bitewe n’uko hari abantu bashobora kuba bagwiriwe n’ibiti byari byari byubatse urwo rusengero.

Binavugwa ko benshi muri aba bitabye Imana bagwiriwe n’igice cy’uruzitiro rw’agateganyo cyari cyarashyizweho mu gihe cy’imirimo y’ubwubatsi. Abatangabuhamya bavuga ko icyo gice cyari cyubatswe mu buryo butizewe, kikaba cyarukabikishijwe ibikoresho bitaramba birimo ibiti byavanywe ku zindi nyubako na fera beto zidafite ubuziranenge.Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga z’igitangazamakuru cya Leta ya Etiyopiya agaragaza ibiti byagwiriye imbaga y’abantu.

Uru rusengero rwa Arerti Mariam rwari rumwe mu nsengero zikurura imbaga nyamwinshi buri mwaka muri iki gihugu.Guverinoma yatanze icyizere cy’uko iperereza ryimbitse rizakorwa kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, hanagenwe ingamba zihamye zo gukumira ibisa n’ibi mu gihe kizaza.

Isoko y’ inkuru:Xinhua na Le Monde