Muganga Chantal washatse ku menyekana azamukiye kuri Minisitiri ,ngibi ibimubayeho

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025 , nibwo urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikigero cya Muganga Chantal wareze Dr. Nsabimana Ernest wabaye Minisitiri avuga ko bakundanye nyuma akaza gushaka undi mugore nta shingiro gifite.

Urukiko rwategetse ko Muganga Chantal agomba kwishyura 500,000 frw Dr Erneste Nsabimana kubwo kumushira mu manza ndetse n’ Andi 500,000 frw y’ iguhebo cya Avoka.

Uyu muganga avuga ko yaje gutungurwa no kubona Nsabimana ashatse undi mugore rwihishwa kandi ko ubwo buriganya yamukoreye bwamuteye uburwayi bukomeye bw’agahinda gakabije ku buryo yavujwe n’umuryango we ariko kugeza ubu bikaba byaranze gukira ,yasabaga urukiko gutegeka Nsabimana Ernest kuryozwa indishyi zitandukanye zingana na 406.000.000 Frw zirimo n’amafaranga agomba kumufasha gukomeza kwivuza bitewe nicyo gikomere yatewe.

Uyu muganga avuga ko igikorwa yakorewe cyo kubeshywa urukundo cyamuteye uburwayi bityo ko yari akwiye guhabwa indishyi.

Iyamuremye Maurice wari uhagarariye Nsabimana Ernest muri uru rubanza yaburanye agaragaza ko iki kirego nta shingiro gikwiye gifite kubera ko Nsabimana atigeze akundana n’uwo mukobwa ndetse batanabanye, agasaba ko Nsabimana yahabwa miliyoni 5 Frw y’indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cya Avoka.

Urukiko rumaze gusuzuma imyiregurire y’impande zombi kuri uyu wa 24 Nzeri 2025 rwatangaje icyemezo cyarwo.
Rugaragaza ko mu isesengura urusanga impaka zishingiye ku kumenya niba hari igikorwa kibi Nsabimana Ernest yakoreye Muganga Chantal cyamuviriyemo uburwayi ku buryo yabimuhera indishyi.

Urukiko rusanga kuba Muganga Chantal avuga ko ibibazo by’ubuzima afite yabitewe n’uko Nsabimana atamushatse ariko nta kimenyetso afite kibyemeza kuko n’ubwo yagaragaje impapuro z’uko yivuje, zitagaragaza ko uburwayi yaba afite yabutewe na we byongeye kandi ifoto agaragaza ko yari ajunjamye, nayo ikaba itagaragaza ko uko kujunjama yabitewe na Nsabimana.Urukiko rusanga Muganga Chantal atagaragaza ko uburwayi avuga afite bukomoka ku kuba atarashakanye na Nsabimana bityo ko ntaho yahera asaba indishyi cyane ko usabwa indishyi ari uwakoze ikosa kandi ryagize icyo ryangiriza nyiri ukurikorerwa.

Urukiko rwagaragaje ko kugira ngo indishyi zitangwe, umuburanyi uzisaba aba agomba kugaragaza ikosa ry’uwo azisaba, ingaruka zaryo k’uzisaba, n’aho ibi byombi bihuriye (lien de causalité) kandi ibyo Muganga Chantal akaba atarashoboye kubigaragaza.Urukiko kandi rusanga kuba Muganga Chantal yarareze Nsabimana ikirego kidafite ishingiro, agomba kuryozwa indishyi z’icyo gikorwa, akaba agomba guha NSABIMANA Ernest 500.000Frw yo kuba yaramushoye mu rubanza ku maherere, agenwe mu bushishozi bw’Urukiko, ndetse n’igihembo cy’avoka kingana na 500.000Frw, yose hamwe akaba 1.000.000Frw.

Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Muganga Chantal nta shingiro gifite.
Rwemeje ko ikirego cya Nsabimana Ernest kiregera kwiregura gifite ishingiro, rutegeka Muganga Chantal guha NSABIMANA Ernest 1.000.000 Frw akubiyemo ayo gushorwa mu rubanza n’igihembo cy’avoka.Urukiko kandi rwategetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe hinjizwa iki kirego, ihwana n’ibyakozwe muri uru rubanza.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS