Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Nzibira uherereye muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikimeye yabahuje n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo.
Imirwano yatangiye gukomera cyane ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, mu duce twa Cisaza, Cibanda, Muyange, Karhuliza na Kalongo.
Muri iyi mirwano M23 yakoresheje imodoka z’intambara n’intwaro ziremereye, birangira itsinze ingabo za Leta( FARDC) n’ indi mitwe.
Uyu mujyi wa Nzibira uzwiho ubucukuzi bw’ amabuye yagaciro na Zahabu ndetse Gasegereti, kandi wagenzurwaga na FARDC.
Ifatwa rya Nzibira ryatumye AFC/M23 irushaho kwagura ibice imaze kwigarurira birimo Bukavu, Mwenga, Kabare, Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo birimo Bukavu.
KGLNEWS