Mu bitondere! Uko byagenze ngo umugabo w’ i Nyamasheke abeshye umukobwa ku munsi w’ ubukwe bagiye kureba basanga ari umutubuzi.

 

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi barimo kugaruka ku mugabo wabeshye umwana w’ umukobwa ku munsi w’ ubukwe baza gutungurwa no gusanga ari umutubuzi afite undi mugore ngo kuko yashakaga kurya udufaranga tw’ umukobwa.

Uyu mukobwa yari atuye mu Murenge
wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamashae kuri ubu we n’umuryango we bari mu gahinda gakomeye yuma yo gutegereza umusore wari gusezerana n’umukobwa wabo bagaheba nyamara bari bamaze kwitegura ubukwe nyuma bakaza gusanga ari umugabo wubatse wagenzwaga no kubarya amafaranga, ibi byabaye kuri uyu wa gatanu, ubwo Niyomuhoza Vestine wari witeguye gusezerana n’uwamubwiye ko yitwa Nshimiyimana Peter wo mu Murenge wa Shangi yamaze kwitegura azi ko bagiye guhurira ku murenge wa Bushenge ngo bashyingirwe yamuhamagara agasanga yahinduye gahunda .

 

Amakuru avuga ko Vestine ngo wari amaze umwaka ari mu rukundo n’uwo musore avuga ko bajyanye ku murenge kwiyandikisha ngo bazasezerane ariko ntibahasange gitifu hanyuma umusore akamubwira ko ari kubikurikirana birangira amubwiye ko bazashyingirwa kuri 19 Nzeri 2025.Ati “Twari tumaze umwaka tumenyanye, iwabo nari ntarajya yo yambwiraga ko tuzajyayo nyuma yo gusezerana, yajyaga ahantungira urutoki. Bwa mbere twari twajyanye ku murenge dusanga gitifu yagiye ku karere, njyewe ndataha asigarana irangamuntu yanjye bukeye ajyayo nkajya numva ari kumwe n’abantu b’abayobozi, bakamubaza imyirondoro yanjye ndi kuri terefone birangiye niteguye ko nzasezerana kuri iyi tariki. Ubwo twari twaguze umunsi kandi ayo yose ni njyewe wayatanze”

Mbere y’uko itariki yo gusezerana igera Vestina avuga ko hari amafaranga we n’umuryango we bagiye baha uyu musore ababwira ko yagize ibibazo runaka bakayamuha biyumvisha ko bari gufasha umukwe waboAgira ati “ ku wa gatatu yatubwiye ko bamufungiye i Ntendezi ngo kubera umuntu bakubitiye mu myumbati ye, atubwira ko bamuciye ibihumbi 80 duhita tuyamuha ako kanya, yandiye ibihumbi mirongo 60 yo kwandikisha mu murenge, namuhaye ibihumbi 100 ambwira ngo ari kubaka i Muhanga. Uyu munsi nabyutse niteguye nk’umugeni uko uzi aba yambaye n’ubu ni ko nkyambaye. byageze nka saa sita tumuhamagaye aravuga ngo abantu baraye bamuteye akubitamo umwe agwa hasi bamujyana kwa muganga , avuga ko ari ibyo ari kwirukankamo ngo tuzasezeranya nyuma y’iminsi itatu. Ndifuza ko ubuyobozi bwamfasha akansubiza ibyange akanakurikiranwa kuko yansebeje.”

Mukarurangwa Consolee wari kuzaba umushyingira w’uyu mukobwa (maraine) avuga ko byaje kugaragara ko uwo mukwe ari umutekamutwe wishakiraga amafaranga kandi ko ubwo butekamitwe bwashyize uyu muryango mu gihombo kuko bari biteguye ubukwe banatumiye abantu ibiribwa n’ibinyobwa bikarangira bikoreshejwe uko bitateganyijwe.Ati “Yakomeje acuma amasaha ayegeza imbere bigera aho avuga ngo dutegereze nyuma y’iminsi itatu, twabonye ari ubwambuzi bushukana. ubwo nyine iwabo w’umukobwa bagaburiye abantu bari batumiye barataha.”

Nyiragacondo Fausta ari na we mubyeyi w’umukobwa avuga ko icyabateye kumugirira icyizere ari uko yababwira ko ari imfubyi itagira ababyeyi none bikaba birangiye abateje urubwa nyuma yo kubavanaho amafaranga agera mu bihumbi 300.Ati “Urubwa rwangiyeho, Umusore yaje ambwira ko yashimye umukobwa wanjye kandi ko azamukwa ariko akaba atagira ababyeyi twumva ko nta kibazo kirimo kuko yavugaga ko azaza gusaba nyuma yo kuva mu murenge, ubwo rero uyu munsi umwana yambaye na bagenzi be bari kumuherekeza bari bamaze kwitegura, nari namaze guhamagaza moto zo kubageza ku murenge , byaje kurangira amubwiye ngo hari ibyo ari kwirukankamo, birangira ijiro riguye tugira ikimwaro n’umubabaro.”

Byaje kumenyekana ko uyu wigiraga umukwe ari umugabo wubatse ndetse utuye ahatandukanye n’aho yabwiraga uyu mukobwa ko ari ho iwabo nk’uko umwe mu batanze amakuru abivuga.Ati “Yabeshyaga ko i wabo ari aho bita Kabaga ariko amakuru maze kumenya ni uko ari uwo mu mudugudu wa Taba mu kagari ka Shangi kandi ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana.”

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge ari naho uyu musore yabwiraga umukobwa ko bari gushyingirirwa Hyacinthe Habumugisha avuga ko nta bukwe bari bafite kuri uyu munsi ,ahubwo akagira inama abaturage muri rusange kutagwa mu mitego y’abatekamutwe bashuka abakobwa muri ubwo buryo.Ati “Nta bageni twari dufite uyu munsi, ntabo pe!. Icyo twabivugaho ni uko urubyiruko rwagaruka ku muco ku bijyanye n’imihango y’ubukwe, mu gihe baba bakundanye imiryango ikabimenya hagasabwa irembo, bakabaza n’abaranga. Ikindi bakwiye gufata igihe cyo kumenyana neza, ntibahubukire kwizera urukundo no gutanga amafaranga.”

Ni inkuru irimo iragenda igarukwaho n’ abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho bose barimo kwibaza kuri uyu mugabo wabeshye uyu mwana w’ umukobwa bose bahurizaho ko agomba guhanwa cyangwa agasubiza uwo mukobwa amafaranga yiwe yariye, gusa hari n’ abandi bavuga ko bigomba guha isoma n’ abandi bakundana n’ abantu bibonye batabanje gushishoza.

INKURU YANDITSWE NA NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS

BA UWA MBERE MU INKURU ZACU