Ngaba 11 Kglnews yateguye Rayon Sports  ishobora kubanzamo imbere ya Singida Black Stars.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025 ,nibwo ikipe ikunzwe n’ abafana benshi mu Rwanda Rayon Sports ifitanye umukino na Singida black stars wa CAF Confederation Cup uza kubera kuri KIGALI PELÉ STADIUM Saa 19h00.

Uyu munsi itsinda rya Kglnews twabateguriye 11 ba Rayon Sports bashonora kubanzamo, Muri abo harimo:

Dore 11 Rayon Sports ishobora kubanzamo

Umunyezamu: Pavelh Ndzila

Ba Myugariro: Sindi Paul Jesus, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Youssou Diagne na Rushema Chris

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi na Tambwe Gloire

Ba Rutahizamu: Ndikumana Asman na Habimana Yves

Gusa hari andi makuru avuga ko  Bigirimana Abedi wivugira ko atameze neza yabanza hanze ariko umutoza ntabikozwa ashaka ko abanzamo maze Tambwe Gloire agakina ahengamiye ibumoso, ni mu gihe yagiriwe inama ko Abedi niba atameze neza yamureka akazaba Aziz Basane, gusa ngo we amubera mwiza iyo asimbuye.

Ese wowe urabona 11 ba Rayon Sports bashobora kubanzamo ari abahe?

Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu buri munsi hano kuri Kglnews

Nshimiyimana Francois