Papa wa ba_ Rayon Paul Muvunyi yabishimangiye yiyemeza kwishyurira 50% y’ ikiguzi cy’ itike ku bafana bifuza guherekeza Gikundiro muri Tanzania

 

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za hano mu Rwanda nibwo hacicikanye inkuru ya Bwana Paul Muvunyi, Chairman wa Board ya Rayon Sports Association, yiyemeje kwishyurira 50% y’ikiguzi cy’itike ku bafana bifuza guherekeza Rayon Sports muri Tanzania bakoresheje bus, maze abakunzi ba murera babisamira hejuru.

 

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sport izakira Singida Big Stars yo muri Tanzani mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, ni umukino uzaba k’umunsi w’ejo guhera tariki ya 20 Nzeri 2025 kuri Kigali Pele Stadium, umukino wo Kwishyura uteganyije tariki ya 28 muri Tanzania.

Mu rwego rwo kujyira Ngo Rayon Sport izamanuke muri Tanzania iherekejwe Bwana Paul Muvunyi, Chairman wa Board ya Rayon Sports Association, yiyemeje kwishyurira 50% y’ikiguzi cy’itike ku bafana bifuza guherekeza Rayon Sports muri Tanzania bakoresheje bus.

Abafana bazaherekeza ikipe ya Rayon Sport bazishyira hamwe bakodeshe ama Bus bityo buri mufana uzajya Dar Saalam n’imodoka asabwa ibihumbi 100k bivuze ko noneho azaba asabwa 50% n’ukuvuga ibihumbi 50k andi Bwana Paul Muvunyi, Chairman wa Board ya Rayon Sports Association akayamwishyurira mu rwego rwo korohereza abafana kuzajya muri Tanzani gushyigikira Rayon Sport kujyira Ngo barebe ko bakuramo Singida Big Stars bakomeze mu ijonjoraa rikurikiyeho ari naryo rizaberekeza mu matsinda.K’umunsi w’ejo niho biri buhere abakunzi ba Rayon Sport bashishikarizwa kwitabira umukino kujyira ngo batangire bitwara neza bazanabone impamba ifatika cyane bazamanukana Tanzania.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS