Pasiteri Theoneste( Kibonke) yapfuye urupfu rutunguraye,amakimbirane yo mu rugo yabaye intandaro

Pasiteri Theoneste Ntakirutimana wamenyekanye nka Kibonke mu ivugabutumwa, yitabye Imana mu buryo butunguranye nyuma yo kwitwikira mu nzu, bikekwa ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo yagiranaga n’umugore we.

Uyu mukozi w’Imana yari yarashinze urusengero mu Karere ka Gasabo, i Kimironko, mbere y’uko rufungwa na Leta. Izina rye ryari rizwi cyane mu rubyiruko n’abakirisitu batandukanye bitewe n’imbaraga yashyiraga mu ivugabutumwa rye.

Amakuru ava mu baturanyi n’inshuti za hafi ze avuga ko mu minsi ishize mu rugo rwe hakunda  kugangwamo amakimbirane. Byakekwaga ko ayo makimbirane ari yo yateye Pasiteri Kibonke gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, akitwikira mu nzu yari atuyemo.

Abaturanyi n’inzego z’umutekano bahise batabara, gusa bahageze   yamaze gushiramo umwuka.

Uru rupfu rwatunguye abantu benshi bamumenye mu murimo w’ivugabutumwa.

Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza  kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, mu gihe umuryango we n’abakirisitu bamukundaga bakomeje gushengurwa n’iyi nkuru y’ urupfu rwe rwatunguranye.

Inkuru turacyayikurikirana ….

KGLNEWS