Ubwiza bw’ umwuzukuru wa Museveni wakoze bukomeje gutangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga.

 

Nsasirwe Karugire Keinembabazi akaba umukobwa wa Natasha Museveni, akaba umwuzukuru wa Perezida Museveni ubwiza bwe bukomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse n’ ibitangazamakuru aho bose batangiye kumwita umunyarwanda bitewe n’ ubwiza afite.

Amakuru avuga ko wa Perezida Yoweri Museveni urimo kwitegura gushyingira umwuzukuru we, Nsasiirwe Keinembabazi Karugire, uzwi cyane ku izina rya Tasha cyangwa Sasii, witeguye kubaka urugo rwe.

Tasha ni umukobwa wa Edwin Karugire na Natasha Museveni, umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni.Biravugwa ko umukunzi wa Tasha ari umuhungu wa Lt. Gen. Sam Kavuma, wamenyekanye cyane nka Komanda w’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Inzibacyuho bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (ATMIS).

Mu gihe ubukwe bwegereje, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri 2025, hatangiye gukwirakwira amashusho agaragaza imyiteguro ya nyuma ya Tasha y’umwe munsi ye itazibagirana, ngo kandi , yashyizwe ahagaragara na Kwesh Bridals, agaragaza Sasii yipima ikanzu y’ibara risa nka zahabu, agaragaza ishusho y’uko azaba asa ku munsi we w’ubukwe.

Ku mbuga nkoranyambaga rero abantu bacitse ururondogoro bamwe batangarira ubwiza bwe, mu gihe abandi bemeza ko uyu atari Umugandekazi ahubwo ari Umunyarwandakazi kimwe n’umusore witegura kumushaka ngo kuko bafite ubwiza budasanzwe.

KGLNEWS.COM