Rutahizamu w’Umurundi ukinira Rayon Sports, Asman Ndikumana, yasabye abakunzi b’iyi kipe kujya baza kubashyigikira ku mikino yose, kandi igihe cyose abatsindiye bakamushimira bamuha amafaranga.
Uyu Rutahizamu ibi yabitangaje nyuma
y’umukino Rayon Sports gutsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-0, byose byatsinzwe na we..
Abafana b’ iyi kipe yambara ubururu n’ umweru bamugaragarije urukundo bamuhundagazaho amafaranga, nk’uko bimaze kumenyerwa mu bakunzi ba Rayon Sports iyo bishimiye umukinnyi wabahesheje intsinzi.
Ndikumana yashimye bikomeye ibyo yakorewe, ariko anasaba ko byajya bikorwa buri mukino. Ati:“Abafana bakeneye ibitego byinshi n’ibyishimo bihoraho. Njye nkeneye ko baza kudushyigikira buri mukino, tukabatsindira, ubundi bakaduha amafaranga.
Mu mateka y’abakunzi ba Rayon Sports, guha amafaranga abakinnyi bitwaye neza ni umuco ukomeje, aho bishimira intsinzi cyangwa igitego cy’umukinnyi runaka bakamwereka ko bamushyigikiye batanga amafaranga ako kanya.
Kuri Ndikumana, iki gikorwa cyamukoze ku mutima, bituma yifuza ko ritaba igikorwa cy’akanya gato, ahubwo bikaba Ari ibintu bihoraho umunsi ku munsi anatsindiye igitego.
Ikipe Rayon Sports igiye kwitegura umukino uzaba ku wa Gatandatu w’ icyumweru gitaha aho izahura n’ ikipe ya Singida black stars yo muri Tanzania mu mukino muzampahanga.