Ni inkuru idasanzwe yumvikanye mu Mujyi wa Kigali aho umusore yaraye aha ibyishimo umugore we bituma bimurenga abaturanyi barabyumva bahita baza kubabuza umwe muri abo baturanyi bahita bamumena umutwe.
Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Muhororo Akagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 08 Nzeri 2025.
Ni umusore witwa Uwamahoro Davide yakubiswe bikomeye n’umuturanyi we witwa Uwineza Javier nyuma yo kumwiyama amusaba ko yajya areka kurara babasakuriza kubera ko we n’umugore we bataka cyane iyo bari gutera akabariro.
Uko byatangiye kugira ngo uyu musore akubitwe Davide ni uko we n’abaturanyi bari bamaze iminsi biyama Janvier bamubwira ko arara abasakuriza iyo ari gutera akabariro n’umugore, bamusaba ko yajya abikora gake kuko ababuza gusinzira.Davide avuga ko ubwo yari ageze mu rugo avuye ku kazi yasanze yibagiriwe urufunguzo mu nzu ariko akitabaza abaturage ngo bamufashe afungure yinjire mu nzuru, nibwo wa musore Janvier yamusanze imbere y’umuryango we ubundi atangira ku mubwira ati “Kandi sha wowe nzagukubita”.
Ubwo bari bahagararanye arimo amusaba ko yamufasha agafungura yakomeje amubwira ko yanamwica, ninabwo yafashe ingufuri nini iremereye ayimukubita mu musaya, umusore ahita akomereka cyane.
Uyu musore Davide avuga ko yababajwe cyane ni uko uwo Janvier amaze kumukubita ingufuri bahise bamucikisha ndetse n’ubuyobozi ntibugire icyo bumufasha, dore ko yagiye no kwa mudugudu agasanga nawe basa nkabamaze kumubwira ko nta kintu agomba kumufasha.
Uyu musore bita Janvier ukunda kurara asakuriza abaturage we n’umugore we kubera gutera akabariro, ngo yahise acika ndetse agenda yambaye akenda k’imbere gusa cyane ko no muri iryo joro yari ari kubikora.
Ibi ni bintu bikomeje kugenda bigarukaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye Aho bose barimo kwibaza uko bizagenda nyuma y’ uko umuturanyi akubiswe akamenwa umutwe.