Mu Mujyi wa Bukavu uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hibasiwe n’ inkongi y’ umuriro yafashe amazu acururizwamo ibikorwa bitandukanye.
Ni inkongi yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025 ,kuri ubu abaturage benshi bari mu gahinda Gakomeye bitewe n’imtungo yabo yari irimo gushya ,ariko ibikorwa byo kuzimya byahise bitangira ku bufatanye bw’ inzego z’ umutekano za Congo n’ inkunga y’ u Rwanda nk’ uko amakuru dekesha igicumbinews abivuga.
Amakuru avuga ko u Rwanda rwahise rwohereza imodoka zigezweho zifite ibikoresho byo kuzimya inkongi ndetse n’abanyamwuga babishinzwe, bifasha mu kugenzura no guhashya umuriro wari umaze gufata ahantu hanini, ni ifoto igararagaza imodoka nini yanditseho “Kigali International Airport” iri mu bikorwa byo kuzimya, mu gihe abaturage ba Bukavu bari bateraniye hafi bagerageza kurokora ibyabo.
Abaturage bashimye iki gikorwa ndetse n’ ubuyobozi b’akarere ka Bukavu, bavuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu gihe cy’ibyago nk’ibi ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe n’ubutabazi bwihuse.
Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’ umuriro gusa harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyakanye intandaro yayo.