Umusore w’ i Nyanza byamwanze mu nda afata inkoko arayisambanya kugeza iheze umwuka

Byabereye mu Mudugudu wa Nyagatovu mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, haravugwa Umusore w’imyaka 18 usanzwe ari umushumba ukekwaho gusambanya inkoko kugeza ipfuye.

Bikekwa ko byabaye ku ya 18 Gicurasi 2025, aho umuturage yatashye avuye mu nama, ageze iwe asanga inkoko ye yapfuye kandi iva amaraso hagakekwa ko uwo mushumba yayisambanyije kuko na we yari afite amaraso ku gutsina.

Ibi byemejwe n’ Umukuru w’Umudugudu wa Nyagatovu, aho yatangaje ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 18, ubwo kuwa 18 Gicurasi 2025, yari asoje inama yari yaremesheje, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umwe muri ba Mutwarasibo,yageze iwe asanga itungo rye ry’inkoko ryapfuye.

Uyu avuga ko yihutiye kumumenyesha ariko umushumba wa Mutwarasibo aramwikanga, ajya mu yindi nzu yari asanzwe abamo.

Mudugudu akomeza avuga ko yohereje ushinzwe umutekano mu rugo rwa Mutwarasibo,agezeyo umushumba arahamagazwa, aza yambaye ubusa ndetse n’inkoko yari yazanye amaraso mu kibuno, yanapfuye babona ko yari yayifashe ku ngufu.Umukuru w’Umudugudu ati”Barebye ku gitsina cy’umushumba babona hariho amaraso maze uwo mushumba bahita bumuzana mu nama aho twayikoreraga.”

Uriya mukuru w’umudugudu yakomeje avuga ko umushumba nawe ubwe yemera ko yasambanyije iriya nkoko kugeza ipfuye.

Umukuru w’umudugudu yemeje ko yabibwiye Polisi nayo imubwira ko nyir’inkoko yajya gutanga ikirego ko inkoko ye yishwe n’umushumba.Uriya mukuru w’umudugudu yavuze ko yabonaga arebeye inyuma uriya mushumba nta kibazo afite cyo mu mutwe.