Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ibitekerezo

Ibintu abakobwa bagomba kwirinda muri uyu mwaka 2025.

 

 

Burya umuntu wese agira igikorwa cyangwa imyumvire ndetse rimwe na rimwe akumva ayikomeyeho kuko aba yumva ari ingenzi kuri we ,gusa uko iminsi ishira biba bikwiriye ko urebe niba Koko ikintu runaka hari icyo kigufasha cyangwa ukabana nta gaciro gifite mu buzima bwawe.

Mu mwaka wa 2024 , mu mpera zawo ,ubwanditsi bw’ ikinyamakuru Kglnews.com bwabateguriye ibintu busanga bikwiriye kuba byarangiranye n’ umwaka 2024 cyane cyane ku bantu b’ igitsinagore. Ibi si ukubibasira kuko ubutaha tuzabagezaho ibyo ab’ igitsinagabo bakwiriye kwirinda.

Ibyo bintu twabateguriye ni ibi bikurikira bana natwe , ubundi mutange igitekerezo mu maze gusoma iyo nkuru?

1.Gukoresha Telefoni no mu gihe kitari ngombwa:Aho hadukiye izi Telefoni zigezweho, by’ umwihariko abakobwa bakoresha Telefoni n’ igihe bitari ngombwa. Mu by’ ukuri rero itumanaho ni ryiza cyane rwose ariko mu gihe cyiza kidashyira ubuzima bw’ urikoresha mu kaga. Iri koreshwa rya Telefoni mu gihe kitari ngombwa rimwe na rimwe usanga ari yo ntandaro yo kutanoza igikorwa runaka kirimo gukorwa ,gutanga serivisi mbi n’ ibindi.

2.Kwigana imyambarire y’ abanyamahanga:Mu mwaka 2024 hagaragaye imyambarire isa nkaho ari mishya aho umukobwa usanga asa n’ aho yambaye ubusa. Ibi si umuco Nyarwanda ahubwo ni ukwigana ibyo baba babonye ku mateleviziyo n’ ahandi henshi ku mbuga nkoranyambaga.Igitangaje ni uko abo babyigiraho usanga baba babyambaye bari gukorera amafaranga mu gihe aba bari bacu babyambara atari cyo kigamijwe, ahubwo bakanabyambara bagiye nko gusenga, mu kazi n’ahandi hantu mu ruhame.

3.Gutandukanya urukundo na bizinesi( business): Muri iyi minsi by’ umwihariko abari bacu biharaje ingeso yo gukundana n’ umuntu w’ igitsinagabo urenze umwe, ahanini ugasanga ikigamijwe si uko aba bose aba abakunda ahubwo haba hagambiriwe kurya umutungo wabo washira ntiyongere no kumureba irihumye. Umwe muri aba bantu b’igitsinagabo ashiriwe amushyira ku ruhande agafata undi, ibyo bita’gukura ibyinyo’. Ibi nabyo bikaba bigira uruhare runini mu gutera benshi kubura abagabo(kugumirwa).

Umukobwa wapfiriye umuhungu akabura uko abigenza, hari ibimenyetso bimuranga.

Muri make ibi sibyo byonyine bikwiye kwirinda hari n’ ibindi byinshi buri wese ashobora gusubiza amaso inyuma agasanga ntiyabitunganyaga neza cyangwa se yabihaye umwanya n’ agaciro bidakwiriye , uyu waba ari umwanya mwiza wo gukosora buri kimwe kugira ngo uyu mwaka 2025 uzahindure imyumvire.

 

Related posts