Ikipe ya Rayon Sports ifite abakunzi benshi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, yakoze umuhuro wiswe’ Gikundiro Gala Night’ witabirwa n’ abakinnyi batatu ,ndetse n’ abayobozi batandukanye b’ iyi kipe.
Ni inama yitabiriwe Twagirayezu Thadee, Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports ndetse n’abo bayoborana bose, abandi bitabiriye harimo perezida wa Board ya Rayon Sports Bwana Paul Muvunyi ndetse n’abo bayoborana hafi ya bose.
Muri iyi nama kandi yari yatumiwemo abakinnyi batatu barimo Muhire Kevin Kapiteni wa Rayon Sports yazanye na Nsabimana Aimable ndetse na Mugisha Francois Masta. Aba bakinnyi baje nk’abahagarariye abandi muri uyu muhuro.
Bimwe mu byigiwe muri uyu muhuro harimo ikibazo cyo kongeramo abakinnyi bashya kugira ngo iyi kipe ya Murera ikomere kuruta uko yari imeze mu mukino ibaza ya Shampiyona.
Twagirayezu Thadee, Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi b’ iyi kipe bari bitabiriye uyu muhuro ko bagomba gushyira hamwe kugira ngo iyi kipe itware ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda. Ati” Intsinzi n’ igikombe biri imbere yacu. Muze duhindure amateka”.
Yakomeje avuga ko imikino yo kwishyura iyi kipe izaba yashyizemo amaraso mashya kuko irategaganya gusinyisha abakinnyi batandukanye.
Abakinnyi bari bitabiriye uyu muhuro nabo bahawe umwanya bavuga ko bazakora ibishoboka byose ibikombe byose bizakinirwa mu Rwanda muri uyu mwaka bazabitwara harimo icya shampiyona, icy’Amahoro ndetse n’icy’Intwari baratangira gukina tariki 28 mutarama 2025.
Iyi kipe ya Murera yasoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa Shampiyona na amanota 36.