Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umugore wa The Ben, arembejwe n’ abakomeje kumwiyitirira

Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella yitandukanyije n’abakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagenda baka amafaranga abantu bitwaje izina rye.Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yavuze ko hari konti nyinshi ziri kuri TikTok ari izimwiyitirira kuko bashyiraho buri kimwe aba yashyize kuri Instagram na Snapchat.

Yavuze ko nta Facebook na X akoresha, asaba abakunzi be ko bamufasha kurwanya abakomeje kumwiyitira bose.Yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko abo bamwiyitirira bagenda basaba amafaranga abantu. Ati “Mumfashe ntimwongere gukurikira abo bantu cyangwa se muboroke.

Ntabwo ari Pamella ugaragaje ko abantu bakomeje kumwiyitirira bagasaba abantu amafaranga, dore ko mu minsi yashize Bull Dog nawe yatangaje abantu bari kumwiyitirira kuri X kandi atayikoresha.

Related posts