Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

DJ Marnaud arashinjwa n’inshuti ye Dope Caesar uri mu bavanga imiziki mu gihugu cya Nigeria kumwambura 3000$.

Mu butumwa Dope Caesar yacishije ku rukuta rwe rwa Snapchat,  yavuze ko DJ Marnaud n’inshuti ye bamutekeye imitwe abaha amafaranga 3000$ arenga miliyoni 4Frw ntibamwishyura.

Dope Caesar yibukije DJ Marnaud ko amufata nk’umuhemu wamwambuye arenga miliyoni 4 Frw we n’inshuti ye, bityo ko adakwiye kwitwara nk’aho nta kibazo bafitanye kandi azi ibyo yamukoreye.Yagize Ati “Wowe n’inshuti yawe mwantekeye umutwe munyambura 3000$ none muraza hano mugaseka, ubu njye ntabyo kukorohera kandi nawe ibi urabizi, ntushake kungerageza.”

Related posts