Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ese bigenda gute kugira ngo uwo wishongoyeho wongere umugarukire nk’ ibyabaye kuri Zari wabe icyiro ry’ imigani

 

 

Nyuma y’iminsi yari ishize Zari Hassan atabanye neza n’umugabo we, Shakib Cham, ndetse akanamwibasira yifashishije imbuga nkoranyambaga, uyu mugore yamusabye imbabazi avuga ko buri muntu wese akosa.

Uyu mugore usanzwe aba muri Afurika y’Epfo, yagaragaje ko yigaye ku bwo gushyira hanze amabanga y’umuryango we yifashishije imbuga nkoranyambaga. Ndetse, muri iyi Weekend ishize yagiye muri Uganda kwiyunga n’umugabo we baje no kugaragara bahuje urugwiro basohokanye.

Mu kiganiro yagiranye na Zzina Lifestyle, gica kuri Galaxy TV Uganda, Zari yavuze ko yagombaga kujya muri Uganda kwiyunga n’umugabo kugira ngo urugo rwabo rwongere kuzamo agahenge.

Yakomeje avuga ko yakoresheje umuyoboro utari wo [imbuga nkoranyambaga] avuga ku bibazo by’umuryango we, gusa avuga ko nawe ari umuntu ashobora gukosa. Yavuze ko nyuma yo gusubiza amaso inyuma yasanze yarakoze amakosa kandi akwiriye gusaba imbabazi.

Ati “Mfite umugabo ariko rimwe na rimwe mu minsi yashize navuze ibintu by’ubusazi, nk’uko mwabibonye. Nk’umuntu hari aho ugera ukageragezwa. Ibintu biraba, niko Imana yaturemye muri ubwo buryo. Ariko iyo usubije amaso inyuma ubona aho wakosheje. Mu by’ukuri nakoze ikosa[…] nifashishije urubuga rutari rukwiriye.”

Muri Kanama Shakib Cham na Zari Hassan bagiranye ubwumvikane buke ahanini bwaturutse kuri Diamond Platnumz, wabyaranye n’uyu mugore.

Icyo gihe, Diamond yari yasuye muri Afurika y’Epfo mu buryo butunguranye ubwo
Princess Tiffah yabyaranye na Zari yizihizaga isabukuru y’imyaka icyenda.

Diamond yagaragaye afashe ku rutugu Zari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukobwa wabo, ibintu bitashimishije na gato Shakib Cham usanzwe ari umugabo w’uyu mugore.

Zari yumvikanye avuga ko atigeze atumira Diamond, mu birori by’isabukuru ya Princess Tiffah ahubwo ari abakozi be bo mu rugo n’abandi ba hafi ye bashobora kuba barabwiye amakuru uyu mugabo, akaza kwitabira.

Indi nkuru wasomaAPR FC, Police FC na Rayon Sports zakomejwe?

Uyu mugore yakomeje avuga ko nubwo atigeze atumira Diamond, umugabo we yabyakiriye nabi ndetse atangira kumushinja ko ariwe watumiye uyu mugabo babyaranye.

Zari yavuze ko nubwo atatumiye Diamond ariko badashobora kubana nk’abanzi, cyane ko bafite inshingano zo kurera abana babyaranye.

Yakomeje avuga ko atabuza uyu muhanzi gusura abana be, abwira umugabo we gutuza. Yavuze ko arambiwe kugaragariza uwo ariwe Shakib Cham, amubaza icyo aba yashyize ku meza. Agaragaza ko adatinya umugabo we kuko bitagira ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe, mu minsi yashize bemezaga ko aba bombi bashobora kuba baratandukanye, ariko siko biri

Related posts