Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

U Burundi bwateye inkunga zambia mugihe uburundi busanzwe ari ntaho nikora benshi mubaturage bakomeje guhangayikishwa nuko ibyatanzwemo inkunga byambuwe abaturage bakaba bari gutinya ko inzara izabica.

Umukuru w’igihugu Nyene icubahiro Evariste Ndayishimiye, aherutse gutangaza ko leta ayoboye yateye inkunga igihugu cya Repuburika ya Zambia. muri iyinkunga uburundi bwatanze igizwe n’ibiribwa aribyo umuceri n’ibigori. nyamara nubwo ibi byatanzwe benshi mubatuye mu Burundi bibaza ukuntu umuntu yaba adafise ibimuhaza iwe hanyuma nibyo afite akajya kubyihera amakungu.

Igikomeje gushobera benshi mubatuye ikigihugu, nukuntu ibiciro bikomeje kuduga kumasoko nyamara umwero wabo (ibyo basaruye ) bari biteze ko bizabahaza ariko bakaba barategetswe ko bagomba kubitanga bikaba byajyanwa mugihugu cya Zambia.

Benshi mubareberera ubukungu muri ikigihugu bemeza ko mugihe imiyoborere yakomeza uko imeze kugeza ubu, mumyaka 2 iri imbere igihugu cy’u Burundi kizaba kiri mubibazo bikomeye cyane cyakururiwe na Politique abahanga bitako ikora ibyo ishaka ihutiyeho ititaye kunyungu z’abanyagihugu. uretse ibyo kandi benshi bakaba bakomeje guhangayikishwa nuko ikigihugu gishobora kuzisanga munzara idasanzwe nyamara ari ibintu byakabaye bikumirwa hakiri kare.

Related posts