Myugariro w’Umunya-Portugal, Kepler Laveran de Lima Ferreira [ComM] bakunze kwita “Pepe” kuri uyu wa Kane taliki 08 Kanama 2024, yasezeye ku gukina umupira w’amaguru ku myaka 41 y’amavuko.
Pepe ni umwe mu bakinnyi bafatwa nk’abagize urugendo rudasanzwe muri ruhago nyaburayi kuko mu makipe ane makuru yakiniye, harimo amakipe abiri akomeye kuri uwo mugabane, ari yo Real Madrid yo muri Espagne na FC Porto yo mu murwa mukuru w’iwabo muri Portugal.
Ku bwa Pepe ubitse agahigo ko gukina Imikino y’Igikombe cy’u Burayi, EURO akuze, byizerwa ko nubwo umupira w’amaguru ari umwe mu mikino utanga akanyamuneza ugashimisha abawureba, hari aho ugera ukaba nk’umukino njyarugamba.
Abarimo uyu mugabo bagiye barangwa no gukandagirana bikomeye, imiserebeko y’ibicamirundi, gutukana, kurwanya abasifuzi na bagenzi babo, kwica nkana amategeko agenga umukino n’ibindi bikorwa byose bifatwa nk’ubushitoranyi.
Ibi byatumye ubwo yakiniraga ikipe ya Real Madrid muri 2009 yigeze guhagarikwa imikino 10 adakina kubera iyo mikinire ye yashyiraga mu kaga abo yabaga ahanganye na bo; gusa ku giti cye ibi byitwaga ishyaka no gukunda gutsinda dore akenshi yanabigeragaho.
Nubwo yacishije make muri iyi myaka kuva muri 2019 yajya muri FC Porto y’iwabo muri Portugal, ariko yakanyujijeho muri Real Madrid ari kumwe n’uwo bari barahuje, Sergio Ramos.
Iyo bije ku bushotoranyi, Pepe aza mu b’imbere. Ibihe bizwi cyane ni igihe yasunitse Casquero atuma yitura hasi, maze amusanga aho yari yaguye ahamuterera imigeri ibiri yanarakaye cyane.
Ni Pepe kandi wigeze gukandagira ikiganza cya Lionel Messi amushinja kwigusha ku bwende. Abo yateye inkokora na bo ni benshi. Mu rugendo rw’umupira nk’uwabigize umwuga, Pepe yeretswe igiteranyo cy’amakarita 17 atukura na 212 y’umuhondo utabariyemo ayo yabonye kuva nyuma ya Gashyantare 2022.
Mu mikino 878 yakinnye mu mateka ye, yegukanye ibikombe 37. Ku myaka 41 y’amavuko, Kepler Laveran de Lima Ferreira [ComM] “Pepe” [wavutse 26 Gashyantare 1983] YASEZEYE kuri RUHAGO. Wenda si uyu munsi, icyakora abaryohewe n’ibyo yatanze, bazamukumbura.