Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi 21 barimo amazina akomeye nka Sugira Ernest na Ngendahimana bitabiriye imyitozo ya AS Kigali

Abakinnyi 21 barimo amazina akomeye nka Sugira Ernest, Ngendahimana Eric, Kayitaba Bosco, Nkubana Marc, Hakizimana Félicien n’abandi bitabiriye imyitozo ya mbere ya AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni imyitozo ikipe ya AS Kigali itangiye ikererewe ndetse na bamwe baratangiye kuyigangayikira dore ko habura iminsi 16 yonyine ngo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yanzike taliki 15 Kanama 2024.

Nubwo byasaga n’ibitinze, ikipe yatangitanye imbaraga. Abakinnyi nka Sugira Ernest utari afite ikipe, icyakora ibyo byatumye yangirwa gukora imyitozo nubwo yari yageze ku kibuga.

Abakoze imyitozo barimo myugariro Ngendahimana Eric uheruka gutandukana na Rayon Sports bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri.

Ni Sugira Ernest wari umaze imyaka ibiri adafite ikipe, kuko kuva yava gukina muri Iraq, ntabwo ari wenyine kuko myugariro Eric Ngendahimana uheruka gusoza amasezerano muri Rayon Sports nawe yagaragaye muri iyi myitozo.

Abandi bitabiriye iyi myitozo bazwi cyane ni Kayitaba Bosco na Nkubana Marc bakiniraga Police FC, na Hakizimana Félicien wakiniraga Kiyovu Sports Club.

Ni imyitozo itakoreshejwe n’umutoza mukuru Guy Bukasa utagaragaye ku kibuga, ni abakinnyi basanzwe muri AS Kigali ndetse n’abandi benshi baje kugerageza amahirwe ngo babe babona ikipe bakoreshejwe n’umutoza wungirije ariwe Guy Bakila.

Byari biteganyijwe ko abakinnyi n’abakozi ba AS Kigali bahurira kuri Kigali Pelé Stadium ku i Saa moya n’iminota 40 za mu gitondo ari nako byagenze gusa bajya gukorera kuri Tapis Rouge kuko stade yarimo abasifuzi.

Rutahizamu, Sugira Ernest na Ngendahimana Eric bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali!

Related posts