Lamine Yamal Nasraoui Ebana w’imyaka 16 n’iminsi 362 yaraye afashije Ikipe y’Igihugu ya Espagne, “Furia La Roja” gusezerera iy’u Bufaransa ihita ikatisha itike y’umukino wa nyuma mu irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, EURO rya 2024 rizasozwa taliki 14 Kamena 2024.
Ni umukino wakinirwaga mu gihugu cy’u Budage kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nyakanga 2024, aho Ikipe y’Igihugu ya Espagne yakiriye iy’u Bufaransa kuva Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Allianz Arena, mu mujyi wa Munich mu Budage, Umunya-Slovenie, Slavko Vincic akaba ari we musifuzi utamira ifirimbi kuri uyu mukino.
Ibitego bya Lamine Yamal Nasraoui Ebana na Daniel Olmo Carvajal, byaburijemo icya Randal Kolo Muani maze Espagne yerekeza ku mukino wa nyuma igomba gutegereza uza kuva hagati y’u Bwongereza n’u Buholandi bafitanye umukino wo kwisobanura kuri uyu wa Gatatu.
Mu mukino Espagne yatsinzemo u Bufaransa, Lamine Yamal ubura iminsi itatu ngo yuzuze imyaka 17, yakoreyemo uduhigo turenga 11, bijyanye n’uko yakoze ibitangaje kandi afite imyaka mike Cyane.
Lamine Yamal yabaye umukinnyi ukiri muto ugizwe umukinnyi mwiza waranze umukino [Homme Du Match] mu marushanwa ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru y’i Burayi, UEFA.
Ku myaka 16 n’iminsi 362 kandi, Lamine Yamal yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto utsinze mu irushanwa rya EURO. Yari aciye agahigo k’Umusuwisi, Johan Vonlanthen wabikoze ku myaka 18 n’iminsi 141; agakurikirwa n’Umwongereza, Wayne Rooney wabikoze afite imyaka 18 n’iminsi 237 ndetse n’Umunya-Portuga, Renato Sanches wabikoze afite imyaka 18 n’iminsi 317.
Uyu mukinnyi w’umunyempano wa FC Barcelona, yanaciye agaahigo ko kuba ari mukinnyi muto uremye uburyo bwinshi bw’igitego [6] mu marushanwa manini, aho aciye agahigo k’Umunya-Brazil, Pele wari warabikoze mu irushanwa rimwe [Igikombe cy’Isi cyo mu 1958.
Yari amaze iminsi kandi abaye umukinnyi muto utanze Umupira wavuyemo igitego akiri muto muri EURO.
Ni Lamine kandi wabaye umukinnyi ukiri muto ukinnye irushanwa rya EURO. Uyu kandi yabaye umukinnyi wa mbere ukiri mut wakinnye umukino w’amateka “El Clásico” uhuza ibigugu byo muri Espagne: Real Madrid na FC Barcelone.
Uyu mwana ukiri mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, ukaba ari na wo mwaka wa nyuma usoza amashuri ategetswe mu Bwami bwa Espagne, yaciye agahigo ko guhatanira igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mu marushawa atatu atandukanye.