Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Euro 2024: Uduhigo twaraye dushyizweho mu mukino ufungura u Budage bwanyagiyemo Écosse

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yari mu rugo yaraye yakiriye iya Écosse maze iyinyagira ibitego 5-1 mu mukino ufungura ku mugaragaro irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi, Euro 2024.

Ni umukino wabaye ku isaa Tatu z’Umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Kamena 2024 kuri Stade Allianza Arena isanzwe yakira imikino y’ikigugu cyo mu Budage, Bayern München.

Abadage baje kuzimanira Écosse ibitego 5 kuri 1 birimo na bitatu byinjijwe na Florian Wirtz, Jamal Musiala na Kai Havertz kuri penaliti mu gice cya mbere cy’umukino.

Ikipe ya Écosse yari imaze kugirwa abakinnyi 10 nyuma y’uko myugariro Ryan Porteous yari yeretswe ikarita itukura amaze gukinira nabi Ilkay Gundogan, yakomeje kurushwa umukino cyane cyane binyuze muri Toni Kroos utayobyaga umupira we.

Ibitego bya Niclas Fülkrug na Emre Can ndetse n’icyo Antonio Rüdiger yitsinze, ni byo byashyize iherezo ku birori byaberaga kuri Stade Allianz Arena.

Ni umukino wagaragayemo udushya twinshi dutandukanye. Ni wo mukino muri iri rushanwa wabonetsemo ikarita itukura, igitego cyitsinzwe, ndetse na penaliti yinjijwe mu minota 90.

Igitego myugariro Antonio Rüdiger yitsinze kandi, cyamugize rutahizamu w’ibihe byose wa Écosse mu irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi kuko ntawundi mukinnyi wayo urengeje igitego kimwe. Igitangaje kandi ni uko ikipe ya Écosse yabonye yabonye igitego ariko nta mupira n’umwe ugana mu izamu yitereye.

Iyi ntsinzi ya 5-1 kandi yabaye intsinzi iremereye yabayeho mu mateka ya Euro, ikabera icyarimwe n’intsinzi nini yabonetse mu mukino ufungura. Muri uyu mukino kandi ni bwo bwa mbere Ikipe y’Igihugu iyo ari yo yose yari ishyizemo ikinyuranyo cy’ibitego 4-0 mbere gato y’uko Écosse yishyuramo kimwe.

Akandi gahigo ni aka Toni Kroos ukina mu kibuga hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Budage aho yabashije gutanga imipira maze ikagera ku wo ashaka ko ugeraho ijana ku ijana. Mu gice cya mbere uyu Mudage yatanze imipira 55 yose igera kuri bagenzi be, mu gice cya kabiri mu mipira 47 yatanze, 46 muri yo yageze kuri bagenzi be; ibingana n’ubudakemwa bwa 99 ku ijana.

Muri uyu mukino kandi, Rutahizamu wa Bayer Leverkusen, Florian Richard Wirtz yabaye utsindiye u Budage muri Euro akiri muto, kuko igitego gifungura irushanwa yatsinze yagitsinze afite imyaka 21 n’iminsi 42.

Ku myaka 36 n’iminsi 327 y’amavuko, Julian Nagelsmann utoza Ikipe y’Igihugu y’u Budage yabaye umutoza ukiri muto utoje muri Euro. Uyu ararutwa n’Umunyezamu we, Manuel Neuer w’imyaka 38.

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yahise ifata umwanya wa mbere mu itsinda A, Écosse iba iya nyuma mu gihe hagitegerejwe umukino uza guhuza amakipe y’Ibihugu bya Hungary n’u Busuwisi kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024.

Jamal Musiala yitwaye neza atsinda igitego anatorwa nk’umukinnyi waranze umukino!
Florian Richard Wirtz yabaye umukinnyi ukiri muto utsindiye u Budage igitego muri Euro
Niclas Fulkrug yatsinze igitego cya kane 
Emre Can nyuma yo gutsinda igitego cya gatanu

Related posts