Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Ibyabaye ku bana bari bavuye ku ishuri byasize inkuru mbi ku musozi

 

Mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga haravuga amakuru ko umuvu w’amazi watwaye abana babiri bavaga ku Ishuri ubaroha mu Mugezi barapfa.

Ni amakuru dukesha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Nsanzimana Védaste yavuze ko uwo muvu w’amazi wahitanye abo bana yabereye mu Mudugudu wa Gahembe mu Kagari ka Buramba mu Murenge wa Kabacuzi.

Gitifu Nsanzimana akomeza avuga ko haguye mvura nyinshi , ihurirana nuko abo bana bari bavuye ku Ishuri Umuvu urabatembana ubaroha mu Mugezi wa Cyibitare.

Uyu muyobozi ndetse yavuze ko batabaye basanga batembanywe n’umuvu ubamanura muri uwo mugezi bakaba babakuyemo barangije gushiramwo umwuka bose, ndetse yihanganishije Imiryango yagize ibyago byo kubura abana nkabo.

Ati “Ubu imirambo yabo iracyari aho twayishyize, RIB yatangiye gukora iperereza kuri iyi mpanuka.”

Iyi mpanuka yahitanye abana bafite imyaka ine y’amavuko, umwana umwe yitwaga Cyubahiro Claver, mwene Ntakirutimana Védaste na Muhimpundu, undi yitwaga Dufitimana Dorcas warerwaga na Nyirakuru witwa Uyisabye Claudine.

Related posts