Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ese Koko inzoga zongera amashereka ku mubyeyi wabyaye?Ese haba hari ingaruka bigira ku mubyeyi no k’uwo atwite?

Haracyagaragara imyumvire kuri bamwe mu babyeyi bavuga ko inzoga zongera amashereka.
Ni ibintu biziranyweho n’ubwo ntankomoka yabyo izwi ko ababyeyi babyaye banywa Primus, kugira ngo bagire amashereka.

Usanga ndetse ababyeyi babyaye hagati yabo baremeranyijwe ko kunywa primus bigabanya uburibwe bw’umubyeyi agira nyuma yo kubyara, kandi ngo no gusomeshaho umwana bimugabanyiriza kuribwa ibizwi nk’icyo munda. Bakanemeza ko ntacyo bitwaye ubikora.

Umwe mu babyeyi aganira na kglnews.com yagize ati:”iyo unyoye primus umaze kubyara amashereka araza,kuko narazinyoye mbona araje.”

Undi nawe Ati:”Tuzi neza y’uko primus yongera amashereka kandi niyo umwana aba akeneye rero urayinywa kugira ngo uyabone.”

Undi ati:”nabyumvisheho rwose kuva kera ko iyo unyweye inzoga uhita ubona amashereka.”

Dr, Ndacyayisenga Dynamo,umuyobozi w’agashami gashinzwe gukumira ibiyobyabwenge mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, avuga ko ibyo aba babyeyi bakora bigira ingaruka ku buzima bw’umwana wonswa binyuze mu mashereka.

Ati:”Ni akaga kuba umubyeyi amara kubyara akanywa inzoga kuko inzoga umubyeyi yanyweye Ako kanya ayisangira n’umwana binyuze mu mashereka ni ibintu bibi cyane.Ikindi nuko nawe ubwe aba ataranakomera noneho ukamushyiramo inzoga zishobora kumuviramo za Cancer zirimo iyo mu nda ndetse n’ibindi.”

Alomeza agira ati:”ingaruka z’inzoga ku mwana rero ubwazo zituma ubwonko budakura neza,ikintu cya mbere ziragwingiza umwana aragwingira haba ku mubiri,haba ku bwonko,mu mitekerereze.Icya kabiri zitera bwaki umwana iyo ahawe inzoga zishobora gutuma umubiri we unanirwa kwita ku byo kurya yafashe,kubera ko umwijima uba ukiri muto ntubashe gutunganya ibyo yafashe ugasanga umubiri urananiwe kubikoresha.”

Kunywa inzoga ku mubyeyi utwite cyangwa wabyaye bigira ingaruka zikomeye ku mwana yonsa.
Dr, Ndacyayisenga yemeza ko Ari byiza Kudasoma ku nzoga kuva umuntu avutse kugeza byibura imyaka 24.

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 7 mu rwanda bwerekanye ko 2.7% banywa inzoga birengeje urugero.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts