Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mupira w’amaguru yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere yitegura umukino uzayibuza na Senegal kuri uyu wa Gatandatu.
Abasore b’Amavubi batangiye imyitozo kuri uyu wa mbere bitegura umukino wa 6 wo mw’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika CAN. Imyitozo yakorewe kuri sitade ya Kigali Pele yayobowe n’umutoza w’agatenyo w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Gérard Buscher usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA.
U Rwanda ruzakirira Senegal kuri sitade ya Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri, ni umukino udafite intego cyane ko u Rwanda rwamaze gusezererwa naho Senegal ikaba yaramaze gukomeza inayoboye itsinda L duherereyemo.
Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu kuri iyi nshuro harimo Abanyezamu Nka, Ntwari Fiacre, Hakizimana Adolphe na Kimenyi Yves. Muri ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Serumogo Ali, Ishimwe Ganijuru Elie, Ishimwe Christian, Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdul, Buregeya Prince, Nshimiyimana Yunussu na Mitima Isaac.
Hagati mu kibuga harimo Bizimana Djihad, Iradukunda Siméon, Muhozi Fred, Byiringiro Lague, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan na Niyonzima Olivier ‘Seif’ wongewemo nyuma.
Ba rutahizamu ni Mugenzi Bienvenue, Nshuti Dominique Savio, Mugisha Didier, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.
Andi makipe yari kumwe n’u Rwanda mu itsinda ni Mozambique na Bénin agomba gukina akishakamo imwe izaherekeza SSenegal.