Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Imisoro ihanitse n’ ikiguzi cy’ imibereho gikomeje kuzamuka cyatumye abaturage bigaragambya none babiri bamaze kubura ubuzima

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 .07 .2023, nibwo abaturage bongeye kwigabiza imihanda bamagana imisoro ihanitse n’ikiguzi cy’imibereho gikomeje kuzamuka, amakuru avuga ko abantu babiri aribo bimaze kumenyakana ko baguye muri iyo myigaragambyo.

Hari amakuru avuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba ugera kuri batandatu nubwo nta nzego za Leta zirabyemeza.Africa News yatangaje ko Polisi mu murwa mukuru Nairobi, yagaragaye itera imyuka iryana mu maso abigaragambya batwikaga amapine, abandi batera amabuye.

Reba video

 

Iyi myigaragambyo ni uruhererekane rw’imaze iminsi itumizwa na Raila Odinga utavuga rumwe na Leta, ashishikariza abaturage kwamagana Leta avuga ko itabitaho.Kenya yugarijwe n’ubwiyongere bukabije bw’ibiciro ku masoko byazamutseho hafi 8%.Inzego z’umutekano za Kenya zimaze igihe zishinjwa gukoresha ingufu z’umurengera no guhonyora uburenganzira bw’abigaragambya ari nabyo bivamo impfu za hato na hato.

 

Related posts