Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: 500 y’ u Rwanda yatumye umugore we yica umugabo we , kubera ibyo umugabo yashakaga gukora.

 

Mu Karere ka Gisagara haravugwa inkuru ibabaje aho umugore yishe umugabo we amuziza amafaranga 500 y’ u Rwanda .

Uyu mugore wo mu Murenge wa Save wo mu Karere ka Gisagara , ngo akurikiranyweho kwica umugabo we amuhoye amafaranga 500 yari amuhaye ngo ajye kuyahahisha, ariko agashaka kuyisubiza.

Uyu mugore ukekwaho kwica umugabo we w’ imyaka 41 y’ amavuko amukubise umuhini mu mutwe , mu ijoro ryo ku ya 24 Gicurasi 2023 saa mbiri z’ ijoro.

Uyu mugore w’imyaka 39 akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwamaze gushyikiriza ikirego Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Ubushinjacyaha busobanura ko iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, ubwo nyakwigendera n’umugore we bari batashye bavuye mu kabari kunywa inzoga, buvuga ko ubwo bari batashye, umugabo yahaye umugore we amafaranga maganatanu (500 Frw) ngo ajye guhaha, ariko agashaka kuyisubiza, bigatuma bayarwanira, ari na bwo umugore yahise afata umuhini bahurisha umuceri, akawukubita nyakwigendera mu mutwe, agahita ajya mu cyumba, yajya kureba agasanga yapfuye.

 

Related posts