Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Bishop Brigitte yavuze uburyo musaza we bamukubise inyundo y’ imisumari mu mutwe areba, ubuhamya bubabaje

 

 

Umushumba Mukuru w’Itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte yavuze uburyo yiboneye musaza we interahamwe zimukubita inyundo y’imisumari mu mutwe.

Ni mu buhamya yahaye ikinyamakuru ISIMBI agaruka ku buryo yibukira musaza we ku Rwibutso rwa Musave muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Brigitte yavuze ko nubwo ajya gushyira indabo ku Rwibutso rwa Musave ariko nta mubiri w’abe uhashyinguye ariko ni ukubera ko azi neza ko musaza we ari ho yapfiriye kandi yamupfiriye mu maso yirebera, Ati ” impamvu rero njyewe nza hano, nakubwiye ko hari musaza wanjye waguye hano, nimvuga Rumirabahashyi abantu barayumva, ni ukuvuga amateka y’uwanjye ari aha ni ho ngomba gushyira izina rye nkamwibukira hano, n’ahandi nimenya ko hari umubiri w’uwanjye kandi n’ubundi tujyayo za Gikomero kuko nka papa nakurikiranye amakuru batubwira ko yaguye Gikomero ni yo bagiye kwibuka njyayo, ariko hano narabyiboneye n’amaso yanjye, mbona ko musize Rumirabahashyi, ndabibona., “Ni yo mpamvu ngomba kuza nkamushyiraho ururabo nkumva umutima wanjye urishimye nkavuga ngo nubwo umubiri we waba warajyanywe ahandi ariko agace yaguyemo ni aka, bamukubise inyundo y’imisumari ndeba, apfa ndeba, ndaza murengaho mureba, rero iyo nje nkarumushyiraho ndavuga ngo umutima wanjye uraruhutse.”

Ivomo: Isimbi.rw

Related posts