Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

“5% by’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe nibo bajya kwa muganga.”RBC

 

Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima,RBC kivuga ko abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe byibura 5% aribo bajya kwa muganga,abandi blbagahabwa akato bakaguma mu nzu,ndetse abandi bakajyanwa mu buvuzi bwa Kinyarwanda.

Mu bukangurambaga Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC cyakoreye mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare,iki kigo cyasuzumye abantu 95 maze 17 muri bo basanga bafite ibibazo byo mu mutwe.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite uburwayi bwo mu mutwe baganiriye na kglnews.com bavuga ko babazwa n’uburyo umuryango nyarwanda ubaha akato.

Niyonsaba Elias wo mu mudugudu wa Muhabura,Akagari ka Nyarurema afite umwana ufite ubumuga bukomatanyije avuga ko umwana we yagize ubumuga afite amezi arindwi gusa ngo ntibahise babisobanukirwa.

Ati:”Yagize ubumuga afite amezi arindwi kuri ubu yujuje imyaka 20 ariko iyo umubonye ubona ameze nk’ umwana w’imyaka 8.Ubumuga bwe uko bwaje ntabwo twahise dusobanukirwa,ariko amaze kugera nko mu mwaka n’igice nibwo twatangiye kumenya ubumuga bwe,aho yatangiye kujya agwa ubwo ni igicuri,ndetse kugira ngo umubiri we ukomere nk’ uw’abandi biragorana.”

Niyonsaba akomeza asobanuro uko mu baturanyi be bamufataga kugeza naho mama w’umwana nawe ngo iyo atagira abamuba hafi yari amaze kugira ihahamuka.

Ati:”Abantu benshi baramunena kubera ko kumukorera isuku biragorana,abaturanyi bakamwita amazina babonye ku buryo na mama we byageze aho biramurenga,gusa nyine natwe byatugizeho ingaruka ku buryo tutongeye no kubyara undi mwana tuvuga ngo nawe atazaba nkawe,urumva nyine ni agahinda.”

Akomeza asaba umuryango nyarwanda kureka kuguma gukoresha amagambo adahaye agaciro abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Nyuma yo guhabwa ubukangurambaga n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC,abaturage bavuga ko izi mvugo bakoreshaga bagiye kuzihindura ngo kuko hari ibyo bungutse.

Nyirahabineza Jacqueline wo mu mudugudu wa Nyarurema yagize ati:”Ni ukuvuga ngo hari abo duturanye wasangaga abaturanyi babita amazina atabahesha agaciro ariko ubu ninjye ngiye kuba uwa mbere mu gushishokariza abatageze hano kureka izo mvugo zidakwiye.”

Bagaragaza Jean D’Amour wo mu mudugudu wa Kabeza nawe yagize ati:”Mu by’ukuri ibiganiro nk’ibi biba biziye igihe kandi ari ingirakamaro,biba bije kutwubaka ndetse no kubaka umuryango nyarwanda.Muri macye wasangaga hari abahabwa akato ariko bitangiye kugenda bigabanuka kubera kwigishwa,kandi uruhare ni urwacu kuko byamfashije cyane ko nkanjye nabonye ko abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bahohoterwa ndetse batitabwaho nk’abandi.Uruhare ni urwa buri wese mu kubungabunga ubuzima bw’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe.”

Bamwe mu bigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe bahamya ko iyo ufite ubwo burwayi yitaweho akira neza.

Musabyimana Juliene w’imyaka 41 wo mu mudugudu wa Bubare yagize ati:”Njyewe bikimfata umugabo wanjye ntabwo yantereranye n’ubwo bamucaga intege ngo nandeke,yaranjyanye I Kigali kumvuza nyuma ndagaruka noneho haza umuntu wo muri Cartas akajya anyitaho,anzanira imiti,kugeza nyize.Iyo uriye imiti neza urakira rwose.”

Akomeza agira ati:”Urumva icyo navuga nta mpamvu yo kureka imiti,n’ubwo nanjye nashatse kugeraho nkayireka kubera ko nabaga nta biryo nariye.Nukuri bitaweho bakira rwose.”

Musabyimana ashimira umugabo we utaramutaye mu gihe yari mu bibazo, Cartas yamufashije akavurwa akaba ameze neza aho amaze kwiteza imbere n’umuryango we,agasoza ashimira inzego zifite aho zihuriye n’ubuzima.

Umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima NDAGIJIMANA Olivier,avuga ko bagenda bakora ubukangurambaga mu guhindura imyumvire mu baturage.

Ati:”Ubukangurambaga turi gukora ku bufatanye na RBC bugamije rero kuzamura imyumvire mu baturage ku buzima bwo mu mutwe,kurwanya SIDA ndetse no kurwanya akato n’ihezwa rikorerwa abantu bafite ubutwayi bwo mu mutwe cyangwa se abantu bafite ubumuga muri rusange by’ umwihariko abafite ubumuga bwo mu mutwe .”

Ndagijimana akomeza agira ati:”Ibyiciro by’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe baracyahezwa mu muryango ndetse no mu muryango mugari muri rusange,cyane cyane bitewe n’imyumvire abaturage bafite bitewe nuko babona umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe,cyangwa se umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe akenshi banibaza icyatumye bibabaho.Aho hari abavuga amarozi,abandi imyuka mibi y’abadayimoni,ndetse na za karande ibyo byose bigatuma batisanzura ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa se ku muntu ufite ubumuga bwo mu mutwe .”

Umukozi mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC mu ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe Mediatrice Mukeshimana avuga ko bagihura n’imbogamizi ariko bigenda bicika mu miryango agasaba umuryango nyarwanda ukwiriye gufata iya mbere kuguhinduka.

Yagize ati:”Zimwe mu mbogamizi tugenda duhura nazo ku burwayi bwo mu mutwe harimo akato n’ihezwa rikorerwa abarwayi aho umuryango nyarwanda utumva ko umuntu wagize ubwo burwayi ari uburwayi nk’ubundi.Iyi niyo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima itegura ibikorwa nk’ibi by’ubukangurambaga ikamanuka igasanga abaturage aho bari kugira ngo bigishe abantu ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’undi iyo avuwe kare agafashwa abasha gukira agakomeza ubuzima bwe nk’uko mwagiye mu bibona mu mikino yagiye itambuka aha ngaha.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’Ubuzima mu 2018, bwerekanye ko nibura umuntu umwe muri batanu afite imwe mu ndwara zo mu mutwe.

Ni mu gihe kandi Kimwe cya kabiri cy’indwara zo mu mutwe zitangira umuntu ari mu kigero cy’imyaka 14, mugihe bitatu bya kane (3/4) byazo biza umuntu ari mu myaka makumyabiri.
Ibibazo byo mu mutwe byarushijeho kwiyongera mu mwaka 2020 ubwo icyorezo cya covid-19 cyibasiraga isi.

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko umubare w’abashaka serivisi zijyane n’Ubuzima bwo mu mutwe ukiri hasi cyane aho ukiri kuri 5%. Ahanini bitewe n’akato, ihezwa, n’ibindi bibazo by’uburenganzira bwa muntu abakoresha serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe bahura na byo.

Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima RBC kivuga ko n’ubwo gihangayikishijwe n’imibare gisaba abagize umuryango gufasha abarwayi kwivuza bakabarinda akato n’ihezwa bakitabwaho.

Related posts