Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye kuzamura impaka muri politiki y’iki gihugu nyuma yo kugaragaza icyerekezo kirekire gishobora gusobanurwa nko gutegura gukomeza kuyobora na nyuma ya manda ziteganywa n’Itegeko Nshinga.
Tshisekedi uyobora RDC kuva muri Mutarama 2019, ateganyijwe kurangiza manda ye ya kabiri mu 2028. Icyakora, amagambo aherutse gutangaza yatumye benshi batangira kwibaza niba atari gutegura indi manda, mu gihe abatavuga rumwe na we bamusaba kubahiriza amategeko no kutarenza igihe cyagenwe.
Mu nama y’igihugu y’ibikorwaremezo n’imirimo rusange yabereye i Kinshasa ku wa 8 Mata 2026, Tshisekedi yagaragaje ko afite gahunda ndende yo guhindura RDC igihugu giteye imbere, gishobora guhatana ku rwego rw’umugabane wa Afurika bitarenze mu 2034.
Yagize ati: “Intego yanjye ni ugushyira RDC ku ruhembe mu 2034, ikaba igihugu kiri ku murongo mwiza, giteye imbere kandi gishobora guhatana ku rwego rw’umugabane.”
Aya magambo yafashwe na benshi nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko ashobora gukomeza kuyobora igihugu kugeza icyo gihe, cyane ko kugera ku ntego nk’iyo bisaba igihe kirenze manda zisanzwe.
Ibi bije bikurikira ubukangurambaga bwatangiye gukorwa n’ishyaka rya UDPS riyobowe na Tshisekedi, rimusabira gukomeza kuyobora, ndetse bamwe mu bayobozi baryo bakavuga ko nta cyababuza gusaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Augustin Kabuya, aherutse gutangaza ko Tshisekedi atagiye ku butegetsi kugira ngo arangize manda ebyiri gusa, ahubwo ko afite inshingano yo gukemura ibibazo byugarije RDC, bityo ko azava ku butegetsi ari uko izo nshingano azigezeho.
Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyo bitekerezo, bagaragaza ko guhindura Itegeko Nshinga byaba ari ukwica ihame rya demokarasi. Banasaba ko yakurikiza urugero rw’abamubanjirije barimo Joseph Kabila, bakava ku butegetsi nyuma ya manda zemewe n’amategeko.
Iyi mpaka ikomeje gufata indi ntera muri RDC, aho bamwe babona icyerekezo cya Tshisekedi nk’icy’iterambere rirambye, mu gihe abandi bakibonamo impungenge ku hazaza h’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko.
