Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umurwayi yasohotse muri Ambulance amaguru ayabangora ingata kubera impamvu ikakaye

Mu Karere ka Musanze, umusore yafashwe n’umuriro hitabazwa imbangukiragutabara kugira ngo imugeze kwa muganga gusa igeze mu nzira arayitoroka ariruka.

Uyu musore yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi ku wa 17 Ugushyingo, ahagana saa kumi n’igice z’igitondo. Ni nyuma y’uko abaturage bumvise ikintu giturikiye kuri transformateur ijyana umuriro ku ruganda rukora ishwagara rwitwa SOPAVU.

Abaturage ndetse n’Umukuru w’Umudugudu wa Kiryi mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, basanze uyu mugabo wo mu Murenge wa Kinigi muri Bisate yafashwe n’umuriro.

Amakuru Igihe yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe ni uko uyu mugabo bamusanze amanitse kuri Transformateur, basaba ko umuriro ukupwa kugira ngo akurweho.

Uyu muturage yahise ahamagarizwa ingobyi y’abarwayi (Ambulance), ihageze ayijyamo ariko ageze mu nzira arayitoroka.

Umuyobozi w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Djasumini, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “nyuma yo kumenya amakuru, twasabye gukupa umuriro, duhamagara ambulance. Ubwo imidoka yari igeze ahitwa ku Gacuri, muganga yabwiye umushoferi ko yumva umuryango ufunguka ni ko guhagarara ngo arebe ikibaye. Mu kujya kureba, uwari umurwayi yahise asohoka ariruka, gusa irangamuntu ye yasigaye.”

Hari amakuru avuga ko uwafashwe n’umuriro yari umujura kuko yari kumwe n’abandi babiri batigeze bamenyekana.

Related posts