Rwamagana: Abantu batandatu bahitanwe n’Ubwato.


Ubwato bwarohamye bwakoreshwaga na koperative izwi nka COODURAM, ikaba yari ifite ubwishingizi bwo gutwara abantu 15 muri ubwo bwato gusa bikaba bivugwa ko bwari butwaye abantu 40.

Ubwato bwavaga mu mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, barohamye, abagera kuri batandatu bahasiga ubuzima, 31 barohorwa mu gihe hari abandi bivugwa ko baburiwe irengero inzego z’umutekano zikaba zikibashakisha.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nimugoroba ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, mu kiyaga cya Mugesera gikora ku turere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera. Yabereye mu kiyaga hagati nk’uko bamwe mu batuye muri uyu Murenge babivuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP. Twizeyimana Hamduni yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka y’ubwato yatewe n’uko bwari buhetse abantu Benshi ndetse n’imizigo yabo.

Ati “Ni impanuka yatewe no gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bw’ubwato, ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga Rukumberi bataha Karenge.Ubwato bwari bufite ubwishingizi bwo gutwara abantu 15 ariko urumva ko bari barengeje.”

“Ahagana saa 15h53 nibwo ubwato bwarohamye Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahise bava Bugesera bajya gutabara tubasha gukura mu mazi abantu 31 batandatu bo twabakuyemo bapfuye barimo batanu bakuru n’umwana w’amezi n’undi w’umwaka n’amezi ane.”
Abakora umwuga wo gutwara abantu mu mazi kubahiriza amategeko, bagatwara abantu bambaye amakote abarinda, gukoresha ubwato bwa moteri ndetse bakanirinda guheka abantu benshi barusha ubushobozi ubwato batwara.

Kuri ubu abapfuye imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, abarohowe bo bakaba bajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Karenge kugira ngo bitabweho n’abaganga,mu gihe Polisi ishami ryo mu mazi rikomeje gushakisha abandi bantu.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Rwamagana

Related posts

Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.